issa
The Battle of Bisesero: Filime nshya igiye kugaragaza ubutwari bw’Abanyarwanda barwanye n'abicanyi mu 1994-AMAFOTO

Jan 13, 2026 - 16:30
 1

Filime mpuzamahanga nshya yitwa "The Battle of Bisesero" igiye kugeza ku rwego rw’isi inkuru ikomeye y’ubutwari bw’Abanyarwanda, nyuma y’uko yatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali kuri uyu wa 13 Mutarama 2026.

Iyi filime yibanda ku nkuru y’abagabo n’abagore barwanye n’interahamwe mu misozi ya Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nubwo bari bahanganye n’abantu bafite ubugome bukabije, aba baturage bishyize hamwe bararwana cyane bagamije kurengera ubuzima bwabo. Ubutwari bagaragaje bwabaye ishingiro ry’amateka u Rwanda rwubakiyeho nyuma ya Jenoside.

Umushinga wiyi filime watwaye imyaka irenga itatu y’ubushakashatsi, gusura ahabereye amateka no kuganira n’abazi neza ibyabaye. Abawutegura bavuga ko intego ari ukwerekana amateka mu buryo bwiyubashye, bwimbitse kandi buyobowe n’Abanyafurika ubwabo, kugira ngo inkuru y’u Rwanda igere ku rwego mpuzamahanga mu buryo bukwiye.

Iyi filime iyobowe n’itsinda ry’abahanga barimo Richard Hall watsindiye igihembo cya Emmy Award, Mandla Dube wo muri Afurika y’Epfo uzwi mu ruganda rwa sinema, ndetse na Wale Ojo, umukinnyi w’amafilime ukomoka muri Nijeriya wamamaye muri Breath of Life na Black Earth Rising. Ubufatanye bwaba bombi buhamya ko uyu mushinga uzaba ukomeye ku ruhando mpuzamahanga. 

Mbere yo gutangira gukora iyi filime, abayiyoboye babanje gukora amahugurwa y’iminsi ine ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubugeni (MOYA), aho batoje banagirana ibiganiro n'abakinnyi, abakora filime n’abanditsi b’Abanyarwanda. Aya mahugurwa yari  agamije kubaka ubushobozi bw’imbere mu gihugu no gutegura ibikenewe mbere yo gutangira gufata amashusho yiyi filime.

Filime The Battle of Bisesero, izafatirwa mu Rwanda hagati ya Mata na Gicurasi 2026, ikaba yitezweho kuba umusanzu ukomeye mu kubikira isi inkuru y’ubutwari bwabereye i Bisesero, no gutuma amateka y’u Rwanda yumvikana mu buryo bushimishije kandi bwigisha.

Jan 14, 2026 - 01:28