issa
Kenguruka Delia yahishuye icyatumye yikura muri Miss Burundi

Jan 19, 2026 - 12:09
 0

Delia Kenguruka yatangaje ko atigeze amenya ko atwite igihe yitabiraga iri rushanwa ry'ubwiza, asobanura ko ari yo mpamvu nyamukuru yatumye arivamo, avuga ko atari yiteguye kwinjira mu irushanwa atabanje kwita ku buzima bwe bwite n’ubw’umwana yari atwite.

Delia Kenguruka, wari umwe mu bakobwa bari bakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Burundi mu mwaka wa 2025, yavuze ko igihe yinjiragamo atigeze amenya ko ashobora kuba atwite. Yavuze ko nta bimenyetso by’umubiri yari yakabona mbere y’uko yinjira mu irushanwa, kandi ko yaje kubimenya nyuma yo gutangira, ibintu byamuhangayikishije cyane ndetse bikanamutenguha bikamuviramo kwikura mu irushanwa.

Yongeyeho ko byamubabaje kubona atabashije gukomeza mu marushanwa kubera iyo mpamvu, kuko yari afite inzozi zo guhagararira igihugu cye neza kandi akerekana ubwiza n’ubushobozi bwe mu ruhando rw’abakobwa b’ ubwiza.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Delia yagize ati: “Igihe nakuwe muri Miss Burundi byarambabaje cyane. Sinari nzi ko ntwite, bityo byambereye inkuru itunguranye cyane.”

Delia Kenguruka yasoje ashimangira ko icyamuteye kureka aya amarushanwa atari ukutagira ubushobozi cyangwa kwitinyuka, ahubwo ari ukubura igihe cyo kwitegura neza no gushaka kubanza kwita ku buzima bwe n'ubw'umwana yari atwite.

Jan 19, 2026 - 12:11