issa
Abanyamahanga batanu ba APR FC batashye iwabo

Jan 19, 2026 - 12:46
 0

Abakinnyi bagera kuri batanu bakomoka hanze y’u Rwanda bakinira APR FC barimo Mel Raouf Dao, batashya iwabo.

Nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yanganyijemo na Al Merrikh SC, abakinnyi barimo Mel Raouf Dao, Aliou Suane, Ronald Ssekiganda, Hakim Kiwanuka ndetse na Denis Omedi batashye iwabo mu biruhuko.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yasabiye abakinnyi ibiruhuko muri iyi minsi igera kuri itandatu nta mukino bafite, ubuyobozi buramwemerera abakinnyi bamwe biba ngombwa ko bitahira iwabo. Aya makuru yemejwe na Chairman w'icyubahiro wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga ubwo yaganiraga na Radio Rwanda agaragaza ko byatewe n'iminsi bazamara nta mukino w'irushanwa bafite.

Muri uyu mukino APR FC yanganyijemo na Al Merrikh SC, ntabwo hari abatoza bungirije Abderrahim Taleb, kuko bari berekeje mu biruhuko aho biteganyijwe ko uyu munsi cyangwa ejo baraba bagarutse hano mu Rwanda kugira ngo n’uyu mutoza mukuru ajye ku ruhuka.

Amakuru twamenye ni uko ubuyobozi bwa FERWAFA ndetse na Rwanda Premier League bwamenyesheje ikipe ya APR FC ko izongera gukina undi mukino nyuma y’iminsi itandatu, aho izagaruka ikina igikombe cy’Intwari.

Imikino ya ½ cy’igikombe cy’intwari iteganyijwe kuba tariki 28 Mutarama 2026 aho umukino wa nyuma wo biteganyijwe ko uzaba tariki 1 Gashyantare 2026. APR FC nayo iri mu makipe ane azakina iki gikombe cy’intwari.

Denis Omedi yerekeje mu gihugu cy'Ubugande

Mel Raouf Dao yerekeje iwabo muri Burkina Faso 

Ronald Ssekiganda yagiye nawe mu biruhuko

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abanyamahanga batanu ba APR FC batashye iwabo

Jan 19, 2026 - 12:46
Jan 19, 2026 - 12:53