issa
Bruce Melodie azajya yishyura The Ben Million 10 Frw zo kwitegura buri gitaramo! Ibyo wamenya ku bitaramo bya Bruce Melodie yateguye

Jan 19, 2026 - 13:19
 0

Bimaze gutangazwa ko umuhanzi Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo bizenguruka intara 4 zigize igihugu cy'u Rwanda, ariko muri ibyo bitaramo byose akazaba ari kumwe n'umuhanzi mugenzi we The Ben.

Ni ibitaramo byiswe '2026 Summer Country Tour', akaba ari ibitaramo biteganyijwe gutangira mu mpeshyi z'uyu mwaka wa 2026.

Amakuru yizewe Ukweli Times ifite, ni uko muri uru rugendo rwo kuzenguruka intara 4 zigize igihugu, umuhanzi Bruce Melodie azajya yishyura The Ben amafaranga angana na Million 10 Frw zo kwitegura buri gitaramo.

Si ibyo gusa Kandi kuko andi makuru ahari avuga ko ibi ari ibitaramo ngarukamwaka Bruce Melodie agiye kujya akora bizenguruka igihugu cy'u Rwanda.

Aba bahanzi bombi bafite izina riremereye mu Rwanda ndetse no muri Afurika, baherutse guhurira mu gitaramo ngarukamwaka kiswe 'The Nu Year Groove', gutegurwa n'umuhanzi The Ben, akaba ari igitaramo cyabaye kuya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.

Iki gitaramo cyasize impaka nyinshi hibazwa uwatanze ikosora kurusha undi muri iki gitaramo, ndetse usanga abafana b'impande zombi basaba ko byaba byiza hateguwe ikindi gitaramo bakongera bagahuriramo maze bagaca impaka. Ibi bivuze ko ikifuzo cy'abafana cyasubijwe.

Jan 19, 2026 - 13:20