Uko Diamond Platnumz abyaza amahirwe ihungabana
Umuhanzi Diamond Platnumz ukorera muzika mu gihugu cya Tanzania, yagarutse ku buryo abyaza amahirwe ihungabana, aho kugira ngo rimugireho ingaruka.
Uyu muhanzi avuga ko usanga abandi bantu bahura n'ibibazo maze bikabagiraho ingaruka, bikabatera ihungabana ugasanga binabangirije ubuzima bwabo ndetse n'imishinga yabo ikagenda irangira gake gake.
Diamond Platnumz avuga ko kuri we ibyo bidakora, kuko buri bibazo byose agezemo abishakira umuti maze akabibyazamo andi mahirwe.
Uyu muhanzi atanga urugero rw'ukuntu itangazamakuru ryo muri Tanzania ryigeze gufata umwanzuro wo guhagarika gukina indirimbo ze. Icyo gihe muri ibyo bibazo yari agezemo, aho kwiheba ngo yigunge yumve ko birangiye, yahise yishingira itangazamakuru rye yise 'Wasafi Media'.
Agira ati "Yego nange ndi umuntu ibyo nyuramo bishobora kumbabaza cyane ariko ntabwo numva ko ubuzima ariho burangiriye kuko mpita nigiramo igisubizo kirambye kurushaho".
Uyu muhanzi aboneraho no kugira abandi inama yo kutajya bagera mu bibazo maze ngo bumve ko isi ibarangiriyeho, ahubwo bagomba kujya bahita batekereza kure yibyo bibazo bagashakiramo igisubizo kirambye.
Diamond yahishuye uko abyaza amahirwe ihungabana afite


Kinyarwanda
English
Swahili









