issa
Bruce Melodie yagaragaje ko Umuziki ushowemo imari wakwinjiza amadevize

Feb 6, 2026 - 13:02
 0

Bruce Melodie yasabye ko umuziki nyarwanda washorwamo imari kugirango winjirize igihugu akayabo. Ni ibyo yavugiye mu Inama y'igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 20.

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko aho avuka babanje gusenga kugirango areke gukomeza gukora umuziki. Byanageze ubwo ashyiraho amaderedi noneho ariko nyina amubwira ko yahanzweho na shitani.

Bruce Melodie yasobanuye ko umuziki utanga 5% ku musaruro mbumbe w’igihugu. Ati”Nyakubahwa twifuza ko Ubuhanzi bwinjiza 30% cyangwa se bikanarenga. Umuziki winjiza amadevize. Dufashijwe umuziki ukongezwa mu Bukerarugendo bw’igihugu natwe twakwinjiza menshi”.

Bruce Melodie yavuze ko amwe mu mashusho y’indirimbo ze akoreshamo hamwe mu bice byo mu Rwanda. Yatanze urugero ku ndirimbo aherutse gukorana na Diamond Platnumz,na Joel Brown aho yakoreshejemo amasangano yo mu muhanda wa Sonatube.

Indi ndirimbo yavuze ko yakoreshejemo amashusho y’I Karongi ku Kibuye. Yasabye Perezida wa Repubulika ko umuziki nyarwanda warenga u Rwanda ndetse no gusaba abashoramari kuba bashora imari mu muziki w’u Rwanda. Yigeze kujya gutwara idarapo abura aho arikura. Yaje kuribona. Ageze mu kiganiro yavuze izina Paul Kagame bimuha amahirwe.

Bruce Melodie yasabye ko abahanzi nyarwanda bakwiriye gushyigikirwa kuko watanga umusanzu ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Feb 6, 2026 - 13:04