Pallaso ntiyicuza kuba yarihoreye kuri Alien Skin

Mar 2, 2025 - 18:01
 0

Umuhanzi wo muri Uganda Pallaso aratangaza ko kuba mu ntangiriro za 2025 yaragiye mu rugo kwa Alien Skin akangiza ibintu mu rwego rwo kumwihoreraho atabyicuza kandi byose abigereka ku nzego z'umutekano muri Uganda.

Mu kiganiro Pallaso yahaye Sanyuka TV, yasobanuye ko kuba yaragiye kwa Alien Skin akagira ibyo yangiza atabyicuza, cyane ko uyu mugenzi we ari we wabigizemo uruhare ndetse n'inzego z'umutekano zikarangara.

Ubushyamirane bwa Pallaso na Alien Skin bwatangiye mu ijoro rya tariki ya 31 Ukuboza 2024 rishyira ku wa 01 Mutarama 2025 aho Pallaso yarimo aririmba mu gitaramo kimwe i Kampala ariko itsinda rya Alien Skin rikaza rigateza akavuyo mu gitaramo kigahagarara.

Ibyo byarakaje Pallaso bituma tariki ya 02 Mutarama nawe ahita akora ku basore be bajya mu rugo kwa Alien Skin bangiza ibintu byinshi birimo n'imodoka ya Alien Skin ya Range Rover.

Pallaso avuga ko ibyo kujya kwihorera yabitewe n'uko amategeko muri Uganda ajenjetse, agaraga ko hari mushuti we witwa Eva wahuye n'ibyo nawe yahuye nabyo yiyambaza inzira z'inkiko ariko birangira abimazemo igihe ntibyanatanga umusaruro.

Yunzemo ko Alien Skin akimara kumwataka, yahise atekereza ko ubwo agiye gukurikizaho papa we, abona ko agomba kugira icyo akora kandi atiyambaje inkiko kuko iby'inkiko bitinda bikanatwara amafaranga.

Mar 2, 2025 - 19:19

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.