
TD Rwanda: Agace kanyuma kabaye ingume gaha amahirwe umufaransa
Umufaransa Fabien Doubey ukinira Team Total Energies ni we wegukanye Tour du Rwanda 2025, nyuma y'uko habazwe ibihe yari amaze gukoresha mu duce dutandatu twari tumaze gukinwa kubera ko agace ka nyuma ko kuri iki Cyumweru kahagaritswe katarangiye kubera imvura nyinshi.
Iri siganwa ku magare Ubwo hakinwaga agace karyo ka nyuma kazenguruka mu mujyi wa Kigali, habayeho ikibazo cy’Imvura nyinshi yaguye imihanda yagombaga gukoreshwa ikagira ubunyerere bukabije, byatumye byatumye aka gace kanyuma gafatwa nk’imfabusa ahubwo habarwa uduce 6 twabanje.
Nubwo byarangiye aka gace kanyuma k’irushwanwa kabazwe nk’imfabusa abayobora iri rushwanwa bari babanje gukora iyo bwabaga no kugerageza ibishoboka byose ngo iri rushanwa rikomeze Ubwo habagaho guhindura imihanda yakoreshwaga.
Imihanda yari gukoreshwa mu gace ka 7 ka #TdRwanda2025 yahinduwe nyuma y'uko imvura yaguye yatumye umuhanda wa Mont Kigali wandura ku buryo abakinnyi batawunyuramo.
Isiganwa rirahindurwa rikinirwa mu mihanda ya KCC-Gishushu RDB-MTN-Kabuga ka Nyarutarama-UTEXRWA-Tennis Club- Golf Club-SOS-MINAGRI-Meridien-KBAC-RIB Kimihurura-Kimicanga- Kwa Mignone-Kabindi-KABC-KCC, aho rizenguruka inshuro enye.
Umufaransa Fabien Doubey ukinira Team Total Energies yegukanye Tour Du Rwanda2025, akoresheje 19h35'12'' ku ntera y'ibilometero 827.5.
Yakurikiwe na Henok Mulubrhan (Eritrea) yasize 6" na Oliver Mattheis wa Bike Aid yarushije 11". Umunyarwanda wasoreje hafi ni Masengesho Vainqueur, wabaye uwa 7, asigwa 51".