Ngabo Roben yasezeye Rayon Sports aca amarenga ko ubuyobozi bubiri inyuma
Uwari ushinzwe itumanaho muri Rayon Sports, Ngaboyicondo Roben, yasezeye kuri izi nshingano ajya gushyira imbaraga ku kazi yakoraga kuri Radio/TV10.
Ibi Ngabo Roben yabitangaje mu ijoro ryacyeye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, atangaza ko yishimiye igihe yamaze muri Rayon Sports mu myaka itandatu yamaze ari umukozi w’iyi kipe yakundaga kuva kera.
Ngabo Roben yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2023 yinjiyemo ku nshuro ya kabiri kuko yanayikozemo kuva muri 2018 ageze muri 2020 aza gusubira mu kazi n’ubundi k’itangazamakuru. Ngabo Roben yinjiye muri Rayon Sports ashinzwe itumanaho ariko aza kugirwa umuvugizi nyuma yaho Nkurunziza Jean Paul yari yerekeje hanze y’u Rwanda.
Mu butumwa bwa Ngabo Roben, yagaragaje ko byari urugendo rwiza ariko yishimira ukuntu abakurikirana imbuga nkoranyambaga za Rayon Sports bazamutse muri ibi bihe yari umukozi wayo.
Yagize ati “ Byari urugendo rwiza kandi rudasanzwe gukorana n’abo twakoranye barangwa n’ubwitange. Twese hamwe twubatse kandi duteza imbere imbuga nkoranyambaga z’ikipe, tuzigeza ku bazikurikira barenga 440,000 kuri X, Instagram na YouTube, ikintu nzahora nishimira.”
Ngabo Roben yagaragaje ko gusezera byari ukubaha icyemezo cy’ubuyobozi bwa Rayon Sports bifuzaga gutwara ibintu mu bundi buryo bitandukanye na mbere.
Yagize ati “ Nubwo mu bihe bya vuba habayeho imbogamizi kandi ubuyobozi bugahitamo indi nzira, nubaha icyemezo cyabwo kandi ndagenda mfite ishimwe n’ibyishimo by’ibyo twagezeho. Nifuriza Gikundiro gukomeza gutera imbere no kugera ku ntsinzi. Ubu noneho ngiye gushyira imbaraga zanjye ku nshingano zanjye zo kuba Umunyamakuru wa Siporo kuri Radio/TV10.”
Ngabo Roben amaze igihe akora akazi k’itangazamakuru ndetse yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye kandi bikomeye hano mu Rwanda. Uyu musore yakoze ku Museke, Igihe, Radio One, Isango Star ndetse na Radio/TV10.



Kinyarwanda
English
Swahili









