APR FC nta n’umwe ifitemo! Abakinnyi bazavamo umwe mwiza ukiri muto bagiye hanze
Abakinnyi bazavamo umwe mwiza ukiri muto wa saison, bagiye hanze.
Kuri uyu wa gatanu tariki 23 gicurasi 2025, nibwo Rwanda Premier League yashyize hanze abakinnyi 8 bazavamo umwe muto witwaye neza muri uyu mwaka w’imikino.
Ni ibirori bizaba tariki 30 gicurasi 2025 muri Kigali Convetion Center.
Aba bakinnyi bagiye hanze harimo umwe wa Rayon Sports witwa Adama Bagayogo. Ikipe yihariye kugiramo abakinnyi benshi ni Kiyovu Sports ifitemo Niyo David ndetse na Darcy.
Muri aba bakinnyi nta mukinnyi APR FC ifitemo cyane ko umukinnyi ugomba kuzamo uwa nyuma agomba kuba afite imyaka 21 kumanura kandi APR FC abarimo benshi barayirengeje.
Ikipe zifitemo abakinnyi ni AS Kigali, Kiyovu Sports, Rayon Sports, Marine FC, Muhazi United, Bugesera ndetse na Amagaju FC.
Abahatanye muri ibi byiciro batangiye gutangazwa ku munsi w’ejo hashize tariki 22 gicurasi 2025, hatangazwa bakinnyi bazamo umwiza wa sezo, Umutoza mwiza ndetse n’abazavamo umuzamu mwiza.


Kinyarwanda
English
Swahili









