issa
APR FC yatsinze Gasogi United [AMAFOTO]

APR FC yatsinze Gasogi United [AMAFOTO]

Dec 20, 2025 - 19:49
 0

Ikipe ya APR FC, yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 12 wa Shampiyona y'u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025, nibwo ikipe ya APR FC yakinnye na Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 12 wa Shampiyona y'u Rwanda.

Ni umukino watangiye ku isaha saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Wari umukino mwiza ariko watagiye ugaragaramo guhusha cyane ku makipe yombi wabonaga arimo gukina umukino watakana ariko gutera mu izamu bikomeza kwanga.

Ku munota wa 45, nibwo ikipe ya APR FC yabonye igitego cya mbere nyuma yo guhusha uburyo bwinshi wabonaga bwabazwe. Ni igitego cyatsinzwe na Cheick Djibril Ouattara watsinze igitego kuri Kufura nziza yatereye inyuma gato y'urubuga rw'umuzamu.

Ikipe ya Gasogi United yakomeje kugenda yataka cyane izamu rya APR FC ishaka igitego cyo kwishyura ariko igenda ihusha uburyo bwinshi wabonaga bugomba kuvamo igitego ariko bikomeza kugenda byanga.

Mu minota ine y'inyongera, APR FC yabonye igitego cya Kabiri gitsinzwe na Alioune Souane. Ni umupira yahawe na Lamine Bah nyuma y'amakosa yari akozwe na ba myugariro ba Gasogi United bihereye umupira abakinnyi ba APR FC birangira itsinze igitego cya Kabiri.

Umukino waje kurangira ikipe ya APR FC itahanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-0. Ni umukino watangiye ubona amakipe akina ntambaraga ariko uko iminota yagendaga ishira niko amakipe yageragezaga kwongera akabaraga kugeza umukino uryoheye abari muri Sitade.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373