issa
Gasabo: Abana babiri baravugwaho kwiba imbwa bakanagurisha inyama zazo

Dec 20, 2025 - 19:51
 0

Abana babiri bo mu karere Gasabo bafatiwe mu cyuho barimo guteka imbwa, bashinjwa ko bibye.

Abana babiri bo mu Mudugudu wa Nyange Akagari ka Ngiryi, umurenge wa Jabana wo mu karere ka Gasabo nibo bafatiwe mu cyuho barimo guteka inyama z'imbwa izindi zitaratekwa.

 Abaturage batuye muri uwo Mudugudu bavuga ko abo  bajyaga barya inyama z'imbwa batabizi kuko abo basore bari basanzwe bateka inyama ntihamenyekane aho bazikura.

Umwe mu baturage yagize ati" None, bazitogosheje wamenya ko ari imbwa? Twaraziriye. None se ko n'umuhungu wanjye mubafatanyije kuzibaga arimo."

Undi muturage nawe yagize ati " Ibi bintu birarenze kuko abantu bari bafite imbwa bose barazibuze, izi mbwa zaratetswe."

Abaturage babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru, ko imbwa zibwe muri aka gace ari nyinshi bagakeka ko izo mbwa zibwe nabo basore.

Umwe mu baturage yagize ati " Dufite ikibazo cy'aba bana  biba imbwa, kuko abantu hafi ya bose babuze imbwa zabo. Ikibazo gihari, nuko nubwo izi bazitetse, harimo ikibazo kuko hari amakuru y'uko bazibaga bakajya kuzigurisha, nicyo gikomeye kuruta uko baziriye. Abantu benshi babuze imbwa ahubwo bakabajije aba bana aho basanzwe bazigemura."

Umwe mu baturage bibwe imbwa avuga ko hari itsinda ry'abasore rimaze igihe ryiba imbwa z'abaturage muri ako gace. Yagize ati  "Banyibye imbwa eshatu, hari iyo nabahaye 100.000 frw kugira ngo bayigarure biranga."

Nubwo abo bana bemeye inyama batetse ko ari imbwa babaze, ariko bahakana ibyo kuyiba, mu gihe abaturage babashinja kwiba imbwa zabo. Abo basore bwafashwe n'inzego n'umutekano bajyanwa ku Murenge wa Jabana.

Dec 20, 2025 - 21:34