issa
Muhima: Impungenge ku bakanikira moto mu muhanda

Jun 2, 2025 - 10:08
 0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima n'abahakorera, baravuga ko batewe impungenge n'abantu bakanikira moto mu muhanda wa kaburimbo.

Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko mu muhanda wo hafi y'ahitwa Kwa Mutangana Nyabugogo hari abantu bamaze igihe bawukanikiramo moto ndetse batewe impungenge n'uko batangiye kwica kaburimbo nshyashya bamaze iminsi mike bashyiriwe muri aka gace.

Abafite amaduka acuruza ibikoresho bya moto bakorera muri aka gace ka Nyabugogo, bahamya ko abakanikira moto mu muhanda bateza umutekano muke cyane mu muhanda ndetse binashobora guteza impanuka.

Umugabo witwa Kabanda yagize ati " Natwe turabizi ko amagaraje yo mu muhanda atemewe ariko bariya basore b'abakanishi baratunaniye kuko urababwira ntibumve ahubwo bagashaka kugukubita ugahitamo kubikorera."

Kanagato Vincent, avuga ko abafite amaduka acuruza ibikoresho bya moto ari bo batuma abakanishi bakorera mu muhanda muri aka gace biyongera.

Ati " Abafite amaduka aha y'ibyuma bya moto nibo batuma aba bakanishi batahacika kuko umumotari araza akabagurira ikintu bagahita bagiha umukanishi noneho bakamubwira ngo icyo ikintu agishyire muri iyo moto nawe agahita abikorera mu muhanda kuko nta garaje bagira."

Undi mugore ufite iduka rigurisha ibikoresho bya moto, utarifuje ko amazina ye atangazwa, nawe yemeza ko abakanikira mu mihanda moto bateza umutekano muke muri aka gace.

Ati " N'ubuyobozi bwarabitubujije gukanikira mu muhanda ariko ntibumva, ikindi kibazo ntugire ngo turabazi kuko ntituzi aho baturuka uje none siwe uza ejo kandi no kuba tutabazi n'ikintu cyateza umutekano muke kuko n'uwibye umuntu ntumenya aho umushakira."

Abakanikira moto mu mahanda Nyabugogo, nabo bemeza ko babibujijwe ariko bagashimangira ko babikora kugira ngo babone amafaranga abatunga n'imiryango yabo aho kwishora mu bindi bikorwa bitemewe birimo nk'ubujura no gusabiriza n'ibindi.

UKWELITIMES, yahamagaye ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima kugira ngo buyibwire icyo burimo gukora kugira ngo abakanikira moto mu muhanda muri aka gace bahave dore ko banatangiye kwangiza umuganda ariko ntibwabasha kuboneka.

Jun 2, 2025 - 11:17