Gen. Muhoozi yahagaritse ihangana rye na Minisitiri w’Itumanaho kubera icyubahiro aha nyina
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ku busabe bwa nyina, Janet Museveni, yahagaritse ihangana ryari rimaze iminsi hagati ye na Minisitiri w’Itumanaho muri icyo gihugu, Dr. Chris Baryomunsi.
Ibinyujije mu butumwa yashyize kuri konti ye ya X ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, Gen. Muhoozi yavuze ko atazongera gukurikirana icyo kibazo kubera icyubahiro aha umubyeyi we.
Yagize ati “Umubyeyi wanjye, Mama Janet, yantegetse guhagarika intambara y’amagambo nari naratangije kuri Baryomunsi. Kubera icyubahiro mugomba, sinzongera gukurikirana iki kibazo ukundi.”
Ibi bije nyuma yo guterana amagambo ku rubuga rwa X, hagati y’impande zombi aho mu Cyumweru gishize Gen Muhoozi yagiye anenga Dr. Baryomunsi wavuze ko bimwe mu byo ashyira kuri X bibangamira akazi ke.
Ku tariki ya 5 Gashyantare 2026 Gen. Muhoozi yamwise umuhemu avuga ko atazongera kuba Minisitiri mu gihe ataramwiyungaho.
Ibi byatangiye nyuma y’uko Dr. Baryomunsi atangaje ko yabwiye Perezida Museveni ko ubutumwa umuhungu we ashyira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X bumugora mu kazi ke nk’Umuvugizi wa Guverinoma.
Dr. Baryomunsi yagiye agerageza kenshi gusobanura no kurengera Gen Muhoozi, avuga ko uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo akunda gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko ibyo akunze kwandika kuri konti ye ya X atabivuga abishyizeho umutima cyangwa ngo abe ari byo agambiriye, ahubwo aba ari amashyengo.
Ati “Umugaba Mukuru w’Ingabo ntavuga mu izina rya Guverinoma ya Uganda, ariko akunda gukoresha X. Akandika ubutumwa, akabukuraho kandi ndizera ko Abanya-Uganda bamaze kugira icyo bibwira ku byo yandika.”
Yakomeje agira ati “Nk’umuvugizi wa Leta, mbifata nk’ibitekerezo bisanzwe atanga ku mbuga nkoranyambaga binyuze kuri X kandi nabiganiriyeho n’uwamushyizeho, ari we Perezida. Nibyo koko, ubutumwa bwe bwo kuri X butuma akazi kagorana mu buryo bumwe.”
Ni ubutumwa busa n’ubwarakaje cyane Gen Muhoozi ndetse bahita batangira guterana amagambo, abinyujije kuri X yahise asubiza Dr. Baryomunsi agira ati “Baryomunsi, umuhemu, ntazongera kuba Minisitiri ukundi.”
Baryomunsi nawe araza ati “Navuye kure cyane ngeze aho ndi kubera ubushobozi bwanjye, si impano z’umuntu. Ndi umuntu wiyubatse. Kuba Minisitiri si cyo kintu cyiza kurusha ibindi mu buzima. Intego zanjye zirenga ibyo kure cyane. Reka dukorere Uganda. Murakoze.”
Nyuma y’ubwo butumwa Gen. Muhoozi ntiyanyuzwe kuko yakomeje ati “Ntacyo bitwaye. Ubu ntuzongera kuba Minisitiri. Banza uze unsabe imbabazi unyiyungeho.”
Baryomunsi ati “Data yanyigishije kwiyizera. Yansabye kwirinda kunywa inzoga. Mba ndi muzima amasaha 24/7 kandi nkita ku kazi. Yampaye ubwisanzure kandi ntabwo ndwaye Peter Pan Syndrome. Abantuka kuri X ntibazi ibyo twe Abakiga ba nyabo dukozemo. Mugende gake.”


Kinyarwanda
English
Swahili









