Huye: Abaturage basoje umwaka wa 2025 bababajwe no kubura umusaruro
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, akanyamuneza ni kose ku baturage baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Huye aho baje mu gikorwa cyo gusoza umwaka benshi bita "kuwurasa".
Bamwe mu baganiriye na UKWELI TIMES bavuga ko umwaka wa 2025 utagenze neza nk’uko babitekerezaga bitewe n’ihindagurika ry’ibihe ryatumye batabona umusaruro uhagije uko bikwiye ku bahinzi.
Umubyeyi witwa Sindikubwabo Charles waturutse mu Murenge wa Tumba avuga ko uyu mwaka turimo gusoza wamubereye mwiza uretse ko ngo intego yari afite yo guhinga akabona umusaruro uhagije itagezweho.
Yagize ati “Uyu mwaka nkusoje neza kubera ko nta burwayi nawugiriyemo ariko ntacyo nkusozanye, nahinze ibishyimbo nzi ko nzasaruramo nk’umufuka ariko imvura irabura bituma mbura umusaruro.”
Uwase Onlyine, umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane wa mashuri yisumbuye, nawe wazindukiye mu gikorwa cyo kurasa umwaka avuga ko we umwaka awusoje neza bitewe n’amanota yagize yatumye atsinda neza.
Ati “Umwaka ndawusoje neza nta kibazo pe! Nagize amanota 85, yego si yo nifuzaga ariko ntabwo nanone natsinzwe ku buryo navuga ko uyu mwaka wa mbere mubi.”
Biteganyijwe ko ibi birori byo gusoza umwaka mu Karere ka Huye abaturage bari butaramirwe n’abahanzi ndetse n’abavanga umuziki, ni mu gihe kandi ubuyobozi bw’ako karere nabwo bwa zinduwe no kwifuriza abaturage umwaka mushya.


Kinyarwanda
English
Swahili









