Mageragere: Babangamiwe n'amabwiriza bashyiriweho yo kutavoma ku Cyumweru
Abaturage bo mu Kagari ka Kankuba baravuga ko Babangamiwe n'amabwiriza bashyiriweho b'amavomo yitwa Inuma y'uko kutajya bavoma ku Cyumweru.
Bamwe mu batuye muri aka Kagari ka Kankuba mu Murenge wa Mageragere, babwiye UKWELITIMES, ko kuba batajya bavoma ku Cyumweru bibagiraho ingaruka nyinshi cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Bavuga ko batiyumvisha uburyo ababahaye amazi babategetse ko ku Cyumweru batazajya bavoma ndetse bituma uwo munsi baba bagaragarwaho umwanda bitewe n'uko bava mu kazi ko guhinga mu mirima no mu bishanga bakabura amazi yo koga.
Umugore witwa Oliver yagize ati " Nk'ubu umuntu ava mu murima yarushye asa nvi akabura amazi yo koga abayobozi bakatwita abanyamwanda kandi mu by'ukuri atari twe."
Habimana w'imyaka 65, we yagize ati "Mutubarize ese ko aba ari amafaranga yacu kubera iki bataduha amazi?none se niba Koko batabishoboye kuki hataza izindi sosiyete ziduha amazi uko tuyakeneye?"
Yongeyeho ko iki kibazo cyo kudahabwa amazi iminsi yose aricyo gituma bamwe mu baturage bajya kuvoma muri Nyabarongo bikabaviramo kuribwa n'ingona.
Kajyubwami Muhamadi, we avuga ko hatagize igikorwa ngo iki kibazo gikemuke bazahura n'ibibazo bikomeye.
Ati " Ariko wari wabona umuntu uguha amazi igihe abishakiye? mutatuvugiye rwose ntabwo byazakoroha kuko biratubanganiye cyane."
Nyirasengumana Valentine uha amazi abaturage ku kazu k'Inuma gaherereye mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Mageragere, we avuga ko aya mabwiriza yo kudaha amazi abaturage ku Cyumweru bayahawe n'abayobozi babo.
Ati " Ni abayobozi bacu babidusabye kuko ku Cyumweru tujya gusenga kandi nawe urabyumva sinakora ibyo bamubijije."
Yongeyeho ko amavomo yose y'Inuma nta muturage n'unwe ajya aha amazi ku Cyumweru cyane cyane mu masaha ya mu gitondo.
Utuzu twitwa Inuma turashinjwa kudaha amazi abaturage ku Cyumweru
Umugore witwa Oliver, nawe ababazwa n'uko badahabwa amazi ku Cyumweru
Habimana w'imyaka 65
Nyirasengumana Valentine uha amazi abaturage ku kazu k'Inuma gaherereye mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Mageragere, we avuga ko aya mabwiriza yo kudaha amazi abaturage ku Cyumweru bayahawe n'abayobozi babo


Kinyarwanda
English
Swahili









