RDC: Umupadiri yambuwe n'amabandi amusiga ari intere
Padiri Jean Richard Ilunga yamburiwe mu nzira n'amabandi yanamukubise amusiga mu gihuru ari intere. Diyosezi Gatolika ya Bujimayi akoreramo ubutumwa yasabye Leta gushakira umuti ikibazo cy'abihayimana bakomeje gukorerwa ubugizi bwa nabi.
Uyu Mupadiri ukorera ubutumwa muri paruwasi yitiriwe Mugatifu wa Bikiramariya iherereye muri diyosezi Gatolika ya Bujimayi, yatezwe n'agatsiko k'amabandi baramukubita ndetse bamwambura moto yari atwaye n'amadorari 2000, na telefoni ngendanwa .
Amakuru avugwa ko Padiri Jean Richard Ilunga, abaturage bamusanze mu gihuru yagizwe intere n'abo bagizi ba nabi bamuteze ubwo yari ari mu muhanda Bena Mvuyi - Kalambayi, avuye kuzana inkunga y'amadorari 2000 yo kubaka inyubako ya Kiliziya nkuko tubikesha ikinyamakuru Aciafrique.org .
Nyuma yo kubonwa n'abaturage, Padiri Jean Richard yajyanwe kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Albert ariko ahita yoherezwa kuvurirwa muri Bujimayi kugira ngo akurikiranwe n'abaganga bamuhe ubuvuzi bwihutirwa.
Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Bujimayi bwasabye ubuyobozi bw'Intara y'u Burasirazuba bwa Kasai gushakira umuti ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bikorerwa Abiyeguriye Imana.
Guverineri w'Intara ya Kasai y'Iburasirazuba, Jean Paul Mbwebwa Kepo, yasuye Padiri Jean Richard Ilunga, aramwihanganisha anamugaragariza ko ibyakozwe n'abagizi banabi byamubabaje asaba inzego zibishinzwe gushakisha abamugiriye nabi bakabiryozwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









