issa
Bugesera: Umunyamasengesho aracyekwaho gusambanya umwana w'imyaka 14 yareraga

Jan 13, 2026 - 15:37
 0

Umugabo utuye mu Mudugudu wa Rushubi Akagari ka Kagomasi Umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera witwa Mahoro Florien , yafunzwe acyekwaho gusambanya umwana yareraga akamutera inda. Aya makuru yamenyekanye nyuma y'uko uwo umwana aketse ko ari we wishe uruhinja yari yabyaye .

Mahoro yatawe muri yombi, nyuma y'urupfu rw'umwana w'umuhungu wari umaze iminsi 6 abyawe n'umwana w'umukobwa yareraga kuva muri 2021. Amakuru avuga y'uko urwo uruhinja rwapfuye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.

 Abaturage batuye mu Murenge wa Gashora, babwiye UKWELITIMES ko uyu mwana nyuma yo gupfusha uruhinja yabyaye, yaketse ko uwo mugabo wamureraga ari we warwishe kugira ngo hatazamenyekana ko ari we wamusambanyije akamutera inda, binatuma avuga ko ibyo yari yarabigize ibanga.

Abaturage bavuga ko kugira ngo uwo mugabo arere uwo mwana, yamuhawe na nyina mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyari gikajije umurego, uwo mwana akaba yari amaze imyaka 4 mu rugo rw'uwo bitaga pasiteri unacyekwaho kumusambanya.

Hari amakuru avuga ko uwo mwana  yamubwiye ko natemera ko basambana amusengera akagira uburwayi bwo mu mutwe, ayo magambo yatumye umwana agira ubwoba yemera ko basambana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashora, Umurisa Marie Claire, aganira na UKWELITIMES , yagarutse ku mpamvu yatumye uwo mugabo acyekwaho gusambanya uwo mwana akanafatwa.

Yagize ati "Uwo mugabo yafashwe kubera impamvu acyekwaho gusambanya umwana, ariko ibijyanye no kuba ari we wateye inda uriya mwana birimo gukorwaho iperereza kuko amakuru atangwa n'umwana avuga ko yasambanyijwe n'uriya mugabo. Umurambo wajyanwe gupimwa kugira ngo harebwe niba koko yarasambanyije uwo mwana akamutera inda."

Umurisa yakomeje agira " Icyo twasaba abaturage, nuko buri wese aba ijisho rya mugenzi we ntibabe ba ntibindeba, amakuru bakajya bayatangira ku gihe, tukagira amakenga ku bintu byinshi kugira ngo igihe habaye ikibazo gikurikiranwe vuba."

Uwo mugabo w'umunyamasengesho, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashora mu karere ka Bugesera mu gihe iperereza rigikomeje. Umurambo w'uruhinja wajyanwe gusuzumwa,  kugira ngo hamenyekane niba uwo mugabo ari we wateye inda uwo mwana umushinja kumusambanya.

Jan 13, 2026 - 17:09