issa
Rwamagana: Gitifu w’Umurenge yafatiwe mu kabari yasinze, ahita asezera

Jun 3, 2025 - 15:47
 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige, Niyomwungeri Richard, yafatiwe mu kabari yasinze ashyamirana n'abashinzwe umutekano ahita yandika ibaruwa asezera mu kazi.

U

yu muyobozi ibaruwa yayanditse mu ntangiriro z’iki cyumweru, nyuma yo kugaragara yasinze anashwana n’abo mu nzego z’umutekano bari bamusanze mu kabari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yemereye itangazamakuru ko koko uyu muyobozi yasezeye mu kazi gusa yirinda kugira ibindi byinshi avuga.

Yagize ati “Yego, yasezeye. Ndumva ari ibisanzwe gusezera mu kazi.’’

Itangazamakuru ryakomeje ribaza uyu muyobozi icyatumye abasezera, avuga ko impamvu yanditse zitajya hanze kuko binyuranyije n’amategeko agenga umurimo ngo kereka ariwe ubyitangarije.

Ati “Gusa ibyo yatwandikiye ngo ni impamvu zo kuba hafi y’umuryango we no kuwitaho.’’

Amakuru avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize, uyu Munyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yafatiwe mu kabari yasinze, aza no kugirana ubwumvikane buke n’abo mu nzego z’umutekano.

Uyu muyobozi ngo yakuwe aho nta nkuru kuko yari yasinze mu buryo bugaragarira buri muturage wese wari uri aho ngaho.

Bivugwa ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nzige yri amaze igihe kinini mu nzego z’ibanze, aho yabanje kuba umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu karere, ahava ajya kuba Umunyambanga Nshingwabikorwa mu mirenge itandukanye.