Congo: Abaturage barashinja Leta kwica urubyiruko mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Inzego z’umutekano za Repubulika ya Congo Brazzaville zikomeje gushinjwa kwica abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri icyo gihugu, nyuma y’uko hagaragaye amashusho agaragaza bamwe mu basirikare barasira ku karubanda abaturage bacyekwaho ubujura.
Abatuye icyo gihugu bakomeje gushinja Leta yacyo kudaha agaciro ikiremwamuntu, mu magambo benshi muri bo bakomeje kwandika kuri X bandikira Leta y’icyo gihugu guha agaciro ikiremwamuntu.
Ariko nyirizina impamvu yabo bandika, bakavuga ko ari ikwirakwira ry’amashusho yari amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu basirikare b’icyo gihugu barasira ku karubanda abaturage bakekwagaho ubujura, ndetse ibi bikaba binakomeje gutangazwa n’ibinyamakuru bikomeye byo muri icyo gihugu.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi, nibwo byari byatangajwe ko Ingabo zirinda Denis Sassou Nguesso, Perezida w’icyo gihugu giherereye muri Afurika yo hagati, zari zatangije ibikorwa byo kurwanya amabandi y’urubyiruko rwitwaza intwaro gakondo rwiyise ‘Bebe Noir’, rugateza umutekano muke mu bice by’umujyi wa Brazzaville no muri Pointe-Noire. Gusa nyuma yaho byatangajwe ko ibyo bikorwa birimo gukorwa mu buryo bw’ubwicanyi bukabije, aho abafatwa bicirwa ku karubanda aho gukurikiranwa n’inkiko.
Icyakora, bamwe mu baturage b’icyo gihugu bavuga ko ari gahunda izakumira burundu ubujura bwari bumaze gufata indi ntera muri icyo gihugu, ariko nanone abaharanira uburenganzira bwa muntu bo bagashinja izo nzego z’umutekano ubwicanyi bukabije no kudaha agaciro ikiremwamuntu kubera kwica abakekwaho ubujura bidaciye mu nkiko.
Anael Yeke, umuyobozi mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu, yanditse ku rubuga rwe rwa X ko ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko, asaba ko abacyekwaho ibyaha bajya bashyikirizwa ubutabera aho kwicwa.
Kugeza ubu, abaturage baharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, basaba Leta ya Congo Brazzaville guhagarika ibyo bikorwa bivugwa ko byaba ari igihano cy’urupfu cyaba cyagarutse muri icyo gihugu nyuma yo gukurwaho muri 2015.


Kinyarwanda
English
Swahili









