Amabuye y’agaciro turamutse tuyatunganya aho yava hose ntabwo bikwiye kuba ikibazo – Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’ibihugu bikunze kumvikana bishinja u Rwanda gusahura amabuye y’agaciro y’Igihugu cya Repeburika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ibi Perezida wa Repeburika Paul Kagame, yabigarutseho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20. Nyuma y’uko hagiye humvikana ibihugu bishinja urwanda kwiba amabuye y’agaciro DRC.
Yagaragaje ko u Rwanda ruramutse rutungajya amabuye y’agaciro aho yaturuka hose Atari ikibazo.
Yagize ati “ Amabuye y’agaciro turamutse tuyatunganya ntabwo aho yava hose ntabwo bikwiye kuba ikibazo, kubera ko nujya gukurikirana abantu bose bari mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane ibi bihugu biteye imbere byirirwa bidukurikirana ku mabuye y’agaciro nta mabuye y’agaciro bagira ariko bayungukamo kurusha abantu bose.”
Yakomeje agira ati “ Bayavana hehe? Ubwo ikinyuranyo ni ukuvuga ngo amabuye yacu tuvana muri Congo atugeraho tukayatunganya ntihakagire asigara mu Rwanda igihe ari mu nzira aza iwacu, nicyo biba bivuze gusa ariko arajya iwanyu kuberi ki? inzira yose agenda anyuramo kuki hatagira ugira icyo avanaho? ibyo biri mu yahe mategeko? biri mu iyihe mico byo kuvuga ngo wowe ntuzagire icyo ukora ibintu byose bizajya binyura hano?”
Yakomeje agaragaza ko mu Rwanda hari inzi zikoreshwa mu buryo butandukanye ndetse hari abo mu Burasirazuba bwa Congo bakambuka bagategera indege mu Rwanda.
Ati “ Hano hari inzira abantu barahakoresha abo duturanye, ibice bya Congo ntabwo byose duturanye nabyo, duturanye n’Uburasirazuba bwa Congo, ibiva Katanga ibiva Equateur ntabwo ntabwo binyura hano, bifiti indi mipaka binyuramo cyangwa se bigenda mu ndege.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RMB, Alice Uwase, we yavuze ko u Rwanda rudakeneye amabuye y’agaciro kugira ngo rutere imbere.
Ati “ Ntabwo dukeneye amabuye y’agaciro kugira ngo dutere imbere, imisozi yacu irimo amabuye icyo dusabwa cyonyine, ni ukumva agaciro kayo tukabishyiramo imbaraga tukagira icyerekezo kirambye tukamenya ko tutazajya twohereza amabuye atanoze ahuwo dukwiye no kuyatunganya ndetse nk’uko nabivuze kare tukaba twaba ihuriro ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri aka karere kandi atunganyije.”


Kinyarwanda
English
Swahili









