Irangamuntu koranabuhanga izajya ihabwa abaturarwandwa bose
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, NIDA, cyatangije ubukangurambaga bushishikariza abantu kwitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa abaturarwandwa bose muri rusange.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 07 Kanama 2025 mu imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Mukesha Josephine, Umuyobozi Mukuru wa NIDA, yavuze ko kimwe mu byiza iyi rangamuntu ifite ari uko idashobora gutakara ngo ibure nk’uko byagendaga ku isanzwe zihari.
Yagize ati "Ntisaba ko tuyigendana, iduha uburenganzira ku gutanga uburenganzira ku makuru yacu, tukaba twahitamo ayo dukwiye gutanga n’igihe tuyatangira byaba na ngombwa, tukazahagarika ubwo burenganzira."
Uyu muyobozi kandi yavuze ko iyi rangamuntu izabwa abaturarwandwa bose muri rusange haba Abanyarwanda, impunzi, abanyamahanga ndetse n’abimukira.
Umwihariko w'iyi rangamuntu koranabuhanga kandi ni uko izahabwa abantu bose mu byiciro bitandukanye kuva ku mwana ukivuka


Kinyarwanda
English
Swahili









