issa
FC Barcelona yahinduye Kapiteni wayo

FC Barcelona yahinduye Kapiteni wayo

Aug 7, 2025 - 17:28
 0

FC Barcelona ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Esipanye, Laliga, yahinduye Kapiteni wari umaze igihe kitari gito.

Ibi bikubiye mu ibaruwa yandikiwe Marc-Adre Ter Stegen, ufite imvune kugeza ubu. Uyu mukinnyi amaze igihe atumvikana na FC Barcelona yifuje gutandukana nawe bitewe nuko ayihenda cyane mu bimugendaho cyane iby’imishahara.

FC Bacelona yamenyesheje abakunzi bayo ndetse n’abandi bakinnyi muri rusange ko Ter Stegen atakiri kapiteni wayo nyuma y’imyaka 2.

Muri iyi kipe hamaze iminsi inkundura z’inkuru z’uruhererekane zigaruka kuri FC Barcelona na Ter Stegen. Uyu mukinnyi ntabwo yifuza gusohoka muri iyi kipe mu gihe ikipe yo yifuzaga kumurekura.

Ter Stegen asaba ko FC Barcelona yamwishyura amafaranga asigaje y’imishahari kugira ngo arangize amasezerano ye. Bivugwa ko adashaka korohereza iyi kipe ndetse yifuza asaga Milliyoni zirenga 40 z’amayero.

Kugeza ubu FC Barcelona ivuga ko umukinnyi uzasigarana igitambaro cy’ubukapiteni ni Ronaldo Araujo wari umwungirije muri iyi kipe.

Andre Ter Stegen yambuwe ubukapiteni muri FC Barcelona

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373