Nyuma y’amagorane, APR FC yasinyishije Ishimwe Abdoul wakinaga muri Mukura VS
Ikipe y’Ingabo z’igihugu, APR FC, yatangaje ko yasinyishije myugariro Ishimwe Abdoul wakinaga muri Mukura Victory Sports nyuma y’urunurunu hagati y’aya makipe yombi.
APR FC yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2026, nyuma y’icyumweru ikibazo cy’uyu mukinnyi, Intare FC na Mukura Victory Sports kirimo kugarukwaho cyane mu makuru y’imikino hano mu Rwanda.
Mu minsi ine ishize nibwo Ishimwe Abdoul yahagaritse imyitozo muri Mukura VS, nyuma yaho ahamagawe n’ubuyobozi bw’Intare FC bwashinjaga Mukura Victory Sports kutishyura iyi kipe amafaranga bumvikanye bikarangira umukinnyi bamwisubije kuko yakuriye mu Intare FC.
Iki cyari ikintu kirimo kugarukwaho cyane kuko byavugwaga ko ikipe ya Mukura VS yareze muri FERWAFA ikaza gutsindwa ikajurira ariko bikaza kurangira ikipe ya APR FC imusinyishije cyane ko Intare FC Ishimwe Abdoul yazamukiyemo ni ikipe y’abato ya APR FC.
Ishimwe Abdoul yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice muri APR FC, bivuze ko azasoza mu mwaka wa 2028. Kugeza ubu ntabwo ikipe ya APR FC irabasha kongerera amasezerano Niyigena Clement wifuzwaga na Al Hilal Omdurman yo mu gihugu cya Sudani.
Kugeza ubu hari amakuru avuga ko gusinyisha Ishimwe Abdoul aje kugira ngo amenyere muri APR FC kuko idateganya kongerera amasezerano Alioun Suane urimo gusoza.


Kinyarwanda
English
Swahili









