Rwamagana: Barishimira impinduka zikomoka ku myanzuro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano
Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana, bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iheruka ryatumye bagera ku bikorwa by'indashyikirwa. Abayobozi bavuga ko abaturage barimo abahinzi n'abakora imyuga n'ubukorikori bafashijwe kunoza ibyo bakora ndetse abaturage bakubakirwa ibikorwa byatumye abarimo urubyiruko babona akazi.
Imyanzuro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, tariki ya 23 na 24 muri Gashyantare 2024, hari imyanzuro yari yayifatiwemo by'umwihariko iyari igamije kwihutisha iterambere ry'umuturage. UKWELITIMES muri gahunda yo kubagezaho uko iyo myanzuro yashyizwe mu bikorwa n'impinduka yagize ku mibereho y'abaturage, twaganiriye n'abaturage n'abayobozi mu karere ka Rwamagana, bagaragaza uko iyo myanzuro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yazanye impinduka mu mibereho y'abaturage.
Abahinzi bo mu karere ka Rwamagana, bavuga ko ubuhinzi burimo urutoki bwatejwe imbere ku buryo bamwe muri bo mbere basaruraga igitoki cy'ibiro hagati ya 15 na 20 ubu bakaba basarura ibitoki birimo ibirengeje ibiro 100.
Buregeya Eugene, ni umwe mu baturage bavuga ko imyanzuro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano bayungukiyemo byinshi birimo no kuvugurura ubuhinzi bakihaza mu biribwa bakanasagurira isoko.Uyu mugabo twasanze ari mu rutoki rwe mu Murenge wa Kigabiro Akagari ka Bwiza Umudugudu wa Rutonde avuga ko ubu ubuhinzi akora abukora afite ubumenyi kubera amahugurwa yahawe n'ubuyobozi.
Yagize ati" Ubu tumaze kuba abahinzi babikora mu buryo bw'umwuga, usanze ndimo gutema igitoki gifite ibiro birenga 120 kandi mbere twarasaruraga igitoki gifite ibiro 15 cyangwa 20. Umushyikirano twebwe tuwubona nk'igikorwa kigamije guhindura ubuzima bw'umuturage kandi kuba umuyobozi wacu, Perezida Paul Kagame ari we uyobora Umushyikirano noneho bakagaruka ku buhinzi byatumye twumva umuhinzi nawe afite agaciro kuko ibibazo twahuraga nabyo babivuzeho biduha imbaraga zo gukora neza kandi ubu duhabwa nkunganire ku buryo umuhinzi afite amahirwe yo gutera imbere kubera ubuhinzi buvuguruye."
Buregeya akomeza agira ati "Imyanzuro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano uheruka twarayumvise twumva ko tugomba kuvugurura ubuhinzi tukajyana n'icyerekezo twahawe n'igihugu cyacu kandi twahuguwe n'ubuyobozi bwacu bw'Akarere ku buryo nkanjye ngeze ku rwego rwo gukora ishuri ry'urutoki ku buryo abandi bazajya baza kunyigiraho uko bahinga kijyambere urutoki."
Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana narwo rwishimira ko imyanzuro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano uheruka yari yarekezaga ku rubyiruko yashyizwe mu bikorwa bihindura imibereho yabo.
Iradukunda Ange Noella, umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Murenge wa Muyumbu mu kiganiro yahaye UKWELITIMES, yavuze ko urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana, rwahawe amahugurwa ku myuga n'ubumenyingiro ndetse ruhabwa ibikoresho by'ikoranabuhanga ku buryo uyu munsi bamaze gutera intambwe igaragara mu gukemura ibibazo bibangamiye urwo rubyiruko.
Yagize ati' Twahawe ibikoresho by'ikoranabuhanga mu bigo by'urubyiruko dufite, ibi byafashije urubyiruko kubona amahugurwa nko mu Murenge wacu, hari abahuguwe ku ikoranabuhanga ubu batangiye gukora muri serivisi z'irembo ubu batangiye kubona amafaranga. Hari urubyiruko rwahawe ibikoresho byo gukoresha mu buhinzi ku buryo byanafashije gukora ibikorwa byabo nta mbogamizi ku buryo bamaze no gutera imbere kuko urubyiruko rwitaweho mu buryo bushimishije."
Iradukunda akomeza ati" Hari urubyiruko rwahuguwe ku bijyanye no gukora amarangi n'amasabune ubu ubona ko hari umusaruro byatanze, hari abana b'abakobwa bigishijwe imashini barakora ku buryo hafashijwe benshi bitanga icyizere ko urubyiruko imibereho yarwo yahinduka ntitugire ko nta rubyiruko wakongera kubona mu bikorwa bitarwubahisha kuko uwahuguwe usanga ahita atangira gukora agashaka amafaranga."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Richards Kagabo Rwamunono nawe aganira na UKWELITIMES avuga ko hari ibikorwa byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19.
Yagize ati" Twakishimira byinshi duhereye kuri iyo myanzuro y'Inama y'Igihugu y'umushyikirano, hari ukuntu yagarukaga ku bikorwa byo kuzamura umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, hari ibyo kwishimira byakozwe, dufite ibikorwa remezo bigenda bizamuka ku buryo tutakigira ikibazo cy'aho gushyira umusaruro.Twari dufite ikibazo cy'umuceri wanyagirirwaga ku mbuga, ubu byamaze kuba amateka Akarere ka Rwamagana twungutse n'urundi ruganda rushya, rutonora umuceri. Twumva ko imyanzuro nuko yashyizwe mu bikorwa hari aho byakuye akarere kacu. Dufite agakiriro gakoreramo amakoperative 3, twavuga ko umusaruro tumaze kubona nyuma y'Umushyikirano, abari mu gakiriro bishyize hamwe bakora kompanyi, batangira twabahaye intego yo gushyira miliyoni 100 mu ishoramari, iyo ntego bashoboye kuyirenza bashyizemo miliyoni 150."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi aganira na UKWELITIMES, nawe yagaragaje ko nyuma y'imyanzuro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye muri Gashyantare 2024, muri aka karere hakozwe ibikorwa remezo byanafashije abaturage barimo urubyiruko kubona akazi.
Yagize ati "Hakozwe byinshi mu bikorwa remezo nkuko nawe ubyibonera, mbere hano mu mujyi wa Rwamagana, abaturage bari bafite isoko ritakijyanye n'igihe, ubona ko ryari ribi cyane, ubu huzuye isoko rya kijyambere rigeretse, turabyishimira kuko abaturage bacu, abaza guhaha bahahira ahantu heza n'abacuruzi bacururiza ahantu heza. Agakiriro ka Rwamagana, hari harubatswe icyiciro cya mbere mwabonye ko hari amahangari mashya twari twatije isoko, ryavuyemo hagiye kujyamo abakora ubukorikori bahagurire ibikorwa aho kubyigana, ibyo ni ibintu byiza nabyo twishimira."
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati "Hari imihanda ya kaburimbo hano mu mujyi rwagati, hari umuhanda wa Kaburimbo uva mu Byimana ujya ku ishuri rya Polisi rya Gishari, hari umuhanda ufite ibirometero 14 nawo wa Kaburimbo ujya ikavumu ahahingwa indabo, hari ukwiyongera ku inganda nabyo ni ibikorwa biha abaturage akazi. Hari n'indi mishinga migari nayo turimo gushakira ingengo y'imari ngo izakomeze gufasha abaturage mu iterambere."
Mu myanzuro y'Inama y'Igihugu y' Umushyikirano yabaye muri 2024 harimo iyijyanye no guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi ndetse by'umwihariko harimo n'irebana no gufasha urubyiruko gutera imbere. Umwanzuro wa 13, wari kurushaho kwerekera urubyiruko no gufasha mu buryo bwo kwiteza imbere. Kuri uyu mwanzuro urubyiruko ruvuga ko washyizwe mu bikorwa mu buryo hari ibikorwa byinshi byahinduye imibereho yarwo byakozwe mu mirenge itandukanye.
Ku bijyanye n'abahinzi, bahawe amahugurwa ku buhinzi nkuko byemezwa na Meya Mbonyumuvunyi Radjab ku buryo banahuguwe no kwikorera ifumbire y'imborera no guhinga kinyamwuga, mu gihe umwanzuro wa mbere mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano wo Kwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa nawo washyizwe mu bikorwa nkuko byemezwa n'abayobozi mu karere ka Rwamagana.
Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, iyoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse ikaba yitabirwa n'abayobozi mu nzego zose, Abanyarwanda baba mu mahanga abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga n'abafatanyabikorwa mu Iterambere ndetse n'abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye birimo n'ibyo ku rwego Mpuzamahanga.
Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iraba ku nshuro ya 20, ikabera i Kigali muri Convention center kuri wa Kane tariki ya 5 no kuwa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026, mu gihe hazaba hari site zizahuriraho abaturage mu Ntara nabo bakazagira uruhare mu gutanga ibitekerezo mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano nkuko bisanzwe bikorwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









