Yatanze ubuhamya bw'ukuntu yategetswe kugaburira Ingurube abagore babiri b’abirabura
Umukozi wakoraga mu rwuri rw'umukire w'umuzungu muri Afurika y’Epfo, Adrian De Wet, w’imyaka 21, yatanze ubuhamya imbere y’urukiko rwa Polokwane, avuga uburyo yategetswe n’umukoresha we kugaburira Ingurube abagore babiri b’abirabura .
De Wet yavuze ko umukoresha we, Zachariah Johannes Olivier w'umuzungu, w’imyaka 60, yamutegetse gushyira imirambo ibiri y'abagore b'abirabura mu cyiraro cy'ingurube, akamubwira ko: “Iyo ingurube zishonje , zirarya byose.”
Abaregwa, Mr Olivier Zachariah Johannes hamwe na William Musora, w’imyaka 50, barashinjwa ubwicanyi bw’abagore babiri, Maria Makgato, w'imyaka 45, na Lucia Ndlovu,w'imyaka 34, bishwe ubwo barimo bitemberera mu gashyamba kari hafi ya Polokwane mu ntara ya Limpopo, umwaka ushize.
De Wet, aherutse gukurirwaho ibirego by'ubwicanyi ubwo yemereraga Urukiko kuba umutangabuhamya, mu buhamya bwe yavuze ko ku mugoroba w’itariki 17 Kanama 2024, we na Mr Olivier Zachariah Johannes bafashe imbunda zo guhigisha (hunting rifles), bakajya guhiga mu gashyamba kari hafi y'aho batuye. Nyuma y’iminota 30 bumvise amajwi y'abantu bari gutembera, bahita barekura amasasu maze bumva umuntu umwe aratse,ararize cyane.
Yavuze ko nyuma yo gusubira aho hantu ku gitondo basanze ari umugore ndetse De Wet yahise ategekwa n’umukoresha we kumutwara mu kiraro cy’ingurube ahari ingurube hagati y'umunani n'icumi zakuze neza.
Umunsi ukurikiyeho, basanze undi mugore uri hafi yahahandi , nawe bamushyira ingurube zabo ngo zimurye.
De Wet yavuze ko ingurube zariye ibice bitandukanye by’imibiri yabo bagore, harimo amaguru, amaboko n’amatama, nk’uko bigaragazwa n’amafoto yashyizwe imbere y’urukiko.
Umushinjacyaha George Sekhukhune, yabajije De Wet impamvu bashyize imirambo mu kiraro cy’ingurube, amusubiza muri aya magambo,ati: “Twari tugamije guhisha ibimenyetso kuko ingurube ishonje irya byose.”
Umuhungu wa Maria Makgato waruri mu rukiko,kwihangana byanze asuka amarira menshi, naho Mr Olivier Zachariah Johannes we yagaragaye afite ubwoba bwinshi mu gihe De Wet yatangaga ubuhamya.
Iki kibazo cyateje umujinya ukomeye muri Afurika y’Epfo, cyane mu bijyanye n’irondaruhu hagati y’abirabura n’abazungu, mu gihe imirima y’abazungu ikomeje gufata ubutaka bwinshi, naho abakozi babo benshi b’abirabura bakab babaho mu buzima bukennye.
Urukiko ruzakomeza iburanisha, aho ruzatega amatwi , ukwisobanura kwaba baregwa,aribo Mr Olivier Zachariah Johannes na Mr Musora, ku wa Gatatu utaha.


Kinyarwanda
English
Swahili









