issa
Kicukiro: Indaya yacucuwe n’umugabo baryamanye yitezeho gukuraho agatubutse

Sep 23, 2025 - 12:50
 0

Umukobwa ukora uburaya w’imyaka 27 y’amavuko wo mu Murege wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yaryamanye n’umusore bari bumvikanye ko amwishyura amafaranga ibihumbi 30 ahubwo birangira ariwe umwibye telefone n’ishakoshi ye yari irimo amafaranga ibihumbi 22.

Ibi byabereye mu Kagari ka Kagunga  mu Murenge wa Gikondo mu ijoro ryo ku tariki ya 22 Nzeri 2025.

Abatangabuhamya bwabwiye UKWELITIMES, ko iyo nkumi itunzwe no kwicuruza yasohokanye n’umusore ndetse aranamucyura mu nzu ikodesha iherereye i Gikondo banywa agasebuye kenshi baranaryamana ariko yizeye ko ari buyishyire ibihumbi 30 Frw nk’uko bari babyumvikanye.

Bakomeza bavuga ko uyu mukobwa yicuye asanga yambaye ubusa, uwo musore yamaze kugenda yanatwaye telefone ye n’ishakoshi yarimo amafaranga ibihumbi 22 bituma itangira guteza umutekano muke mu gikari ikoramo.

Uwitwa Kamali Emmanuel yagize ati “Mbanza yamushyiriyemo za feneriga kubera ko ngo umukobwa yabyutse asanga yambaye ubusa buriburi aryamye ku buriri agaramye umusore yagiye kare yanamutwaye telefone n’ishakoshi ye yarimo ibihumbi 22.”

Yakomeje avuga ko uyu mukobwa ukora uburaya yababwiye ko uwo musore bari bahuriye i Nyamirambo.

Ati “ Yavugaga ko bahuriye i Nyamirambo za Cosmos basangira byeri ngo amwemerera ko amwishyura ibihumbi 30 bararyamana birangira ahubwo ariwe umucucuye utwe.”

N’agahindakenshi uyu mukobwa ukora uburaya, we yabwiye UKWELITIMES, ko yibuka ishusho y’uwo musore ndetse nibahura azamwereka ko indaya zababaye nta mikino zigira.

Ati “ Umva icyo nababwira n’uko gusa niduhura azamenya ko indaya nta mikino tugira twanutse kuko nzahita itama rye ndikebesha urweme ninshaka nzajya Mageragere, ariko uzi kwizera ko ugiye kubona amafaranga bikarangira ari wowe uyatwawe uburyo bibabaza?”