DRC:Amerika n’u Burayi byasabye ko ibitero byibasira abavuga Ikinyarwanda bihagarikwa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’u Bwongereza byasabye impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ibitero, ibikorwa byibasira abavuga Ikinyarwanda na byo bigahagarara.
Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimaze igihe kinini rigaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru no ku basivili, cyane cyane Abanyamulenge batuye muri komini Minembwe, rikoresheje indege z’intambara na drones.
Ku wa 2 Mutarama 2026, Nibwo ingabo za RDC zagabye igitero cya drone ku nzu z’abaturage muri santere ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, hapfa abagera kuri 22, abandi benshi barakomereka. Zitwazaga ko iki gice kigenzurwa na AFC/M23.
Igitero cya drones ingabo za RDC zagabye kuri AFC/M23 hafi ya santere ya Rubaya muri teritwari ya Masisi tariki ya 24 Werurwe, cyatwaye ubuzima bw’abarwanyi barimo Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi wayo mu rwego rwa gisirikare.
AFC/M23 yatangaje ko mu gihe ikomeje kugabwaho ibitero, yafashe icyemezo cyo kujya kubikumirira iyo bituruka, yohereza drones ku kibuga cy’indege cya Bangoka muri Kisangani tariki ya 1 Gashyantare n’iya 1 Werurwe 2026 kugira ngo zisenye ibikorwa bya gisirikare bihategurirwa.
Ku tariki ya 5 Werurwe, EU, Amerika n’ibindi bihugu byibumbiye mu ihuriro ICG rikurikiranira hafi ibibera mu karere k’Ibiyaga Bigari nk’u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, Danemark, u Busuwisi na Suède, byatangaje ko imbaraga z’igisirikare zidashobora gukemura amakimbirane.
ICG yagize iti "Uko kurenga ku gahenge kurimo gukoresha drones mu bitero bya gisirikare, binateza abasivili akaga gakomeye. Impande zose bireba zigomba kubahiriza agahenge byihuse, zigasubira mu mishyikirano. Nta gisubizo cya gisirikare cyakemura amakimbirane."
ICG yagaragaje ko ibiganiro bidaheza bihuza Abanye-Congo bikenewe kuko ari byo byabonekamo igisubizo cy’amahoro arambye muri RDC. Yasabye impande bireba koroherana kugira ngo bishoboke ndetse rinasaba abo bireba guhagarika kubiba urwango, ivangura n’ubugizi bwa nabi bikorerwa ubwoko bw’Abanye-Congo barimo abavuga Ikinyarwanda n’ibindi bikorwa bishyira ubuzima bw’abasivili mu kaga cyangwa bigatuma abaturage batabana neza.
Riti "ICG iranahamagarira impande bireba guhagarika kubiba urwango, ivangura n’ubugizi bwa nabi, bikorerwa abarimo abavuga Ikinyarwanda n’ibindi bikorwa bishyira abasivili mu kaga gakomeye, bikanasubiza ubumwe bwabo".


Kinyarwanda
English
Swahili









