Kigali: Abanyerondo basigaye baseka nyuma y’aho umushahara wabo ukubwe 2
Abanyerondo bo mu Mirenge itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bari mu byishimo ndetse basigaye baseka nk'abandi banyarwandanyuma y’aho umushahara wabo bahembwagwa buri Kwezi wongerewe ugakubwa Kabiri.
Mu myaka yashize iyo waganiriaga umunyerendo wese, wumvaga avuga aganya akugaragariza ko abayeho mu buzima bugoye kandi bubi kubera ko umushahara w’ibihumbi 30Frw yahembwagwa buri kwezi wari muke utabasha kumukemurira ibibazo byose ahura nabyo.
Ibi byanatumaga rimwe na rimwe hari bamwe mu banyerondo bishoraga mu bikorwa by’ubujura kugira ngo babashe kubona andi mafaranga yiyongera ku mu mushahara bahembwa kugia ngo abashe kubafasha gukemra uubazo dutandukanye baba bafite.
Nyuma y’uko umushahara w’abanyerondo wongerewe ukagezwa ku bihumbi 60Frw uuye ku bihumbi 30Frw, Bamwe muri bo babwiye UKWELITIMES, ko ubu babayeho neza ndetse basigaye bamwenyura nk'abandi banyarwanda bose kandi ubuzima bwabo burimo kugenda buhinduka uko bukeye n’uko bwije.
Bemeza ko mbere akazi kabo kasuzugurwagwa kakanafatwa nk’agakorwa n’imburamukoro kubera amafaranga make bahembwagwa ariko ubu gasigaye kifuzwa na buri wese.
Ubu ngo kimwe nk'abandi nabo nk'abanyerondo batangiye kwizigama mu mafaranga bahembwa kugira ngo bazabashe gutangira imishinga ibabyarira inyungu.
umwe mu banyerondo bo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima,Akarere ka Nyarugenge yagize ati “ Mbere wavuga ko uri umunyerondo umuntu yakwibuka ko uhembwa ibihumbi 30Frw agahita aguca amazi ariko ubu n’abafite dipulome zabo bari kuza gusaba akazi k’irondo mbese ubu natwe twahawe agaciro.”
Yongeyeho kuba yaratangiye guhembwa ibihumbi 60 bigiye kumufasha cyane mu bijyanye no kwiteza imbere.
Habiyambere Emmauel ukorera irondo mu Murenge wa Kigali, we avuga ko amafaranga ibihumbi 30 yahembwagwa mbere nta kintu na kimwe yamufashaga na gato.
Ati “ Nahoraga mu madeni mpora nihisha abankopye kuko yose narayahahishaga agahita ashira kubera ko iyo nakuragamo amafaranga y’ishuri ry’umwana nta kintu cyasigaraga ariko ubona ko hari icyakemutse.”
Yonegeyeho ko kuba barongerewe umushahara byatumye abanyerondo bashyira umutima k u kazi kabo ndetse bizatuma nta n’umwe mu bishoraga mu bujura uzongera kubigaragaramo kubera ko babiterwaga n’uko bahembwagwa inticantikize.
Umugore witwa Kampire Aline utuye mu Murenge wa Gitega, nawe avuga ko yashimishije n'uko abanyerondo bongerewe umushahara.
Ati " Byaranshimishije pe kuko hari igihe wumvaga bakoze amakosa bikitwa ko n'ubundi babitewe n'inzara kuko bahembwa udufaranga duke ariko ub u usigaye ubona ko baseka bakanakora akazi kabo babishaka."
Yakomeje avuga ko ariko ubuyobozi bukwiye kujya bugenzura ko abanyerondo bakora inshingano zabo nk'uko bikwiye kubera ko amafaranga yose bahembwa aturuka mu baturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









