Jabana:Umurundi aratabaza nyuma y’aho ashatse gutwikirwa mu nzu
Umugabo witwa Mucowera Claude,uvuka i Burundi ariko wahungiye mu Rwanda aratabaza nyuma y’aho ashatse gutwikirwa mu nzu atuyemo i Jabana n’abantu atabashije kumenya.
Uyu mugabo utuye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo,yabwiye UKWILITIMES, ko afite ubwoba bw’ubuzima bwe n’umuryango we nyuma y’uko abantu batari bamenyekana binjiye mu rugo rwe bakahatwika ariko k’ubw’amahirwe Polisi ishinzwe kuzimya inkongi ikahagoboka inzu atuyemo yo itarafatwa n’inkongi.
Uyu mugabo usanzwe akora amakarito avuga ko abagizi ba nabi bateye urugo rwe Tariki 2 Nzeri 2025 ndetse amakarito ye yari yakoze kugira ngo agurishe batwitse afite agaciro k’arenga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati “ Twarafunguye tubona hari kugurumana turatabaza abaturage baraza turazimya biranga duhamagara Polisi izana kizimyamoto ebyiri idufasha kuzimya nkongi inzu dutuyemo njye n’umugore wa njye n’abana bacu babiri itarafatwa.”
Yakomeje avuga ko atari ku nshuro ya mbere abantu bamutera iwe kuko no mu minsi ishize hari umuntu wamuteye.
Ati “Si ubwa mbere biba kuko no mu minsi ishize hari umuntu waje yambaye ibintu mu maso kugira ngo hatagira umumenya azenguruka ahantu nkorera aragenda ariko camera iramutwereka uretse ko tutabashije kumumenya kubera ibintu yari yambaye mu maso gusa nabyo nabyeretse RIB.”
Mucowera yaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe kumufasha kugira ngo abantu bashaka kumugirira nabi bamenyekane.
Ati “Urabona twe turi impunzi navuye i Mahama mu 2020 mbona ubuzima bwanze nza i Kigali kugira ngo nshakishe ubuzima ariko biratangaje kubona abantu basigaye bantera kugira ngo n’ibyo maze kugeraho babimbuze.”
Yasoje avuga ko abantu akeka ari abamufitiye ishyari by’ibyo akora ndetse hari n’uwo yabwiye Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.


Kinyarwanda
English
Swahili









