issa
DRC: Gen. Major Nyembo Abdallah yahawe kuyobora akarere ka 3 ka FARDC asimbura Lt.Gen Masunzu

Nov 23, 2025 - 17:09
 0

General Major Nyembo Abdallah ni we wagizwe umuyobozi mushya w’akarere ka 3 k’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), asimbuye Lt. General Pacifique Masunzu uherutse gutabwa muri yombi no koherezwa i Kinshasa. Aka karere ka gisirikare gafatiye runini umutekano w’Uburasirazuba bwa RDC kuko kagizwe n’intara za Maniema, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Bas-Uélé, Tshopo, Haut-Uélé na Ituri.

Lt. Gen. Masunzu yashinjwaga kudakurikiranira hafi imikorere y’aka karere bitewe no kumara igihe kinini i Kinshasa, ibintu byavugwaga ko byamuciye intege mu buyobozi. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko yafatiwe i Kisangani ku wa 3 Ugushyingo, nyuma gato y’uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC muri ako gace.

Nk’uko byatangajwe na actualite.cd , Gen. Nyembo Abdallah si mushya mu makoperative akomeye yo mu Burasirazuba. Ku itariki ya 22 Gicurasi 2025, yari yagizwe komanda w’ibikorwa bya Sukola 1 muri Grand Nord na Front Nord mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kuva mu myaka itatu ishize, yari ayoboye ibikorwa bya gisirikare muri Ituri, akaba n’umwe mu basirikare bafite ubunararibonye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri ako gace.

Gen. Nyembo yabaye kandi umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri Sukola 1, ibintu byamuhaye ubumenyi bwimbitse ku bibazo by’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’akarere ka Beni–Lubero. Ubu ashyiriweho inshingano ziremereye cyane, zirimo gushimangira ubwirinzi bw’ingabo za FARDC no kugenzura uko umutwe wa M23 ukomeje kwagura ibikorwa byawo.

M23 ubu igenzura igice kinini cya Lubero kandi ikomeje kwegera Beni ndetse n’ibirindiro by’Umujyi wa Kisangani, ibintu bishyira igitutu gikomeye ku buyobozi bushya. Kuba Gen. Nyembo yarakoranye ibikorwa bya gisirikare n’igisirikare cya Uganda (UPDF) na byo byitezweho kumufasha mu gukemura ibibazo by’inzego zihuriweho n’ibihugu byombi.

Ku buyobozi bushya bwe, hitezwe ko azashobora kongera imbaraga mu bikorwa bya gisirikare no kugarura icyizere ku baturage b’uturere tumaze imyaka myinshi mu bibazo by’umutekano muke.