Ubushobozi bwa Iran isi yamenye
Ku itariki 28 Gashyantare 2026 Amerika na Israel bateye Iran. Ariko no ku itariki 2 Ukwakira 2025 Israel yateye Iran n’Amerika barafatanyije. Iyo ntambara yamaze iminsi 12. Iran yirwanyeho yerekana ko ari igihugu gifite ubushobozi bwo kurwana n’ibihugu bibiri byifata nk’ibihangange.
Yaba Israel n’Amerika bakoresheje ikoranabuhanga rya gisirikare rigezweho. Mu ntangiriro bari bazi ko Iran itazabasha kwihanganira intambara igahita imanika amaboko ariko siko byagenze kuko Amerika na Israel babonye ko ibyo bibwiraga bitari ukuri, hatangira inzira y’ibiganiro gutyo kugeza na nubu bitaragira umusaruro bigeraho.
Ubundi Amerika na Israel bashakaga gusenya gahunda zayo za nikleyeri no gukuraho ubutegetsi ariko ibyo byose usibye kwica abayobozi bakuru n’umutegetsi w’ikirenga nta kindi cyagezweho. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavuze ko zakoresheje miliyari zirenga 25$ muri iyi ntambara utamenya igihe izarangirira.
Mbere y’iyi ntambara ntabwo isi yari iziko Iran ifite ubuhanga bwo kurwana n’ibihugu bibiri ariko turebere hamwe ubundi buhanga butari bwaragiye hanze. Iran itera inkunga imitwe y’iterabwoba irwana ku ruhande rwayo mu bihugu by’ibituranyi.
Iyo mitwe ni Hamas irwanira muri Gaza,aba-Houthis bo muri Yemen, Hezbollah irwanira muri Liban ariko yashinzwe mu 1982 nyuma y’impinduramatwara ya Repubulika ya Kiyisilamu yo mu 1979. Hezbollah yashinzwe bigizwemo uruhare n’Ayatollah Ruhollah Khomeini wubatse igisirikare cya Iran n’imitwe izagifasha kwivuna abanzi bo mu baturanyi.
Iran izwiho gukora intwaro za zigezweho za misile zirasa kure n’izirasa hafi hamwe n’intwaro za nikleyeri. Iran yakoze ibisasu byayo bya misile hamwe n’indege za drone zo mu bwoko bwa Shahad 136 nshya zigamije kubuza ibitero by’intambara kandi zigenda ibirometero 2,500. Iran yatangiye yibasira ibirindiro bya gisirikare by’Amerika biri mu bihugu byo mu kigobe birimo Qatar, Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu,Arabiya Sawudite, Iraq, Jordan na Kuwait.
Iran yagaragaje ko ifite imbaraga imbere y’Amerika na Israel, bituma byemera kunyura kuri Pakistan mu nzira y’ibiganiro. Mbere y’uko intambara itangira ni abantu bake bari baziko ibikomoka kuri peteroli isi ikoresha bica mu muhora wa Hormuz. Iran yafunze uwo muhora noneho ibiciro by’ubuzima byarazamutse ku buryo kuri ubu buri wese ukurikira amakuru yamenye ko Iran ifite ijambo ku buzima bw’isi ikoresheje peteroli.Perezida Trump yigeze gukanga Iran ko nidafungura uwo muhora bazaraswa bikomeye ariko ntacyo byatanze.
Iran yerekanye ko izi dipolomasi ku rwego rwo kurengera inyungu z’igihugu. Amerika na Israel bifuza ko Iran irekera gutunganya ubutare bwa Iraniyumu no kutagenzura umuhora wa Hormuz ariko byose yabiteye utwatsi mu biganiro biri kugirwamo uruhare na Pakistan.

Kinyarwanda
English
Swahili








