Urujijo ku bakobwa batatu bapfuye bigakekwa ko bazize imbabura
Abakobwa batatu bari bacumbitse muri komini ya Ngozi bapfuye bikekwa ko byaturutse ku mbabura bari batetseho ibishyimbo.
Amakuru avuga ko aba bakobwa batatu bari bacumbitse mu nzu imwe muri Komini ya Ngozi,mu ijoro ryo ku wa 20 Mata 2026, bapfuye bitewe n'imbabura bakongeje bakayitekaho ndetse bakaryama iyo mbabura yaka.
Abatangabuhamya bo muri aka gace bari bacumbitsemo, bavuga ko abo bakobwa baryamye barasinzira imbubura iri kwaka kubera ko bari bayitetseho ibishyimbo nk'uko byatangajwe na Jimbere Magazine dukesha iyi nkuru.
Bavuga ko mu gitondo bucyeye basanze bapfuye uko ari batatu ndetse bagakeka ko bishwe no kubura umwuka bitewe n'imbabura, mu gihe inzego z'Umutekano zikomeje gukora iperereza kugirango hamenyekane icyateye urwo rupfu rwabo.
Imbabura zikunze kuvugwaho guteza impanuka zihitana ubuzima bw'abaturage mu gihe baba vazishyize mu nzu zirimo sima bagasinzira kandi batetse ku mbabura, niyo mpamvu abaturage bagirwa inama yo kwirinda kuraza imbabura yaka mu nzu abantu babamo.

Kinyarwanda
English
Swahili









