Nyanza: Imbangukiragutabara yagonganye na moto umugenzi wari uyiriho ahita ahasiga ubuzima
Mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza habereye impanuka Imbangukiragutaba y’ibitaro bya Nyanza yagonganye na moto umugenzi wari uyitwaye ahita apfa.
Iyi mpanuka yabereye mu Mujyi rwagati w’akarere ka Nyanza mu kagari ka Nyanza, mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Mata 2026.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, ko nyakwigendera yahamagaye umumotari ngo amuvane iwe amujyane mu kazi ko guteka mu kigo cya Ecole des Science Saint Louis de Montfort Nyanza (E.Sc.N).
Bivugwa ko umumotari waje kumutwara ubwo bari bageze mu muhanda wo mu Mujyi rwagati werekeza ku kiliziya ya Kristu Umwami, bagongana n’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Nyanza yavaga mu muhanda wo kuri iyo kiliziya ya Kristu Umwami maze imbangukiragutabara iraza igonga moto, umumotari n’umugenzi bahita bagwa hasi.
Abatangabuhamya bemeza uyu mumotari we yarokotse iyo mpanuka ariko umugenzi yari uhetse ahita apfa.

Kinyarwanda
English
Swahili









