issa
Rwamagana: Havumbuwe uruganda rukora inzoga mu bintu byinshi birimo n'isabuni

Nov 20, 2025 - 15:10
 0

Mu murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwagana, hatahuwe uruganda rukora inzoga hakoreshejwe ibitoki n'amasaka, pakimaya,amajyane n'isabune ikoreshwa mu bwigerero n'ibindi.

Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bamenye inzoga zitandukanye zirimo Agashinguracumu ,Izimano, Mapozi kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugishyingo 2025.

Amakuru avuga ko izi nzoga zamenwe kuri uyu wa Kane tariki ya Ugishyingo 2025  zifite agaciro ka Miliyoni 105 Frw.

Meya w'Akarere ka Rwamagana Mr Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye UKWELITIMES, ko izi nzoga zamenwe nyuma yo gusanga zikorwa mu bintu bitemewe.

Yagize ati " Bizikoraga mu bitoki n'amasaka na pakimaya n'amajyane n'isabune n'ibindi."

Yakomeje gusaba abaturage kwirinda kunywa inzoga batizeye ubuziranenge bwazo kuko zishyira mu kaga ubuzima bwabo.

Ati "Turabasaba kandi kujya batanga amakuru y'inganda zenga inzoga zikoresha ibitemewe kugira ngo dukumire hakiri kare ibyago byo guteza akaga ubuzima bw'abaturage."

Nov 20, 2025 - 15:24