AS Kigali yakaniye kwivugana Rayon Sports nkuko APR FC yabikoze
Ubuyobozi, abakinnyi n’abatoza ba AS Kigali, bakaniye gutsinda Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, ikipe ya AS Kigali yakomeje imyitozo yitegura umukino izakina na Rayon Sports tariki 23 Ugushyingo 2025. Ni imyitozo yakorewe kuri Kigali Pele Stadium ndetse abakinnyi bose wabonaga bameze neza biteguriye urugamba.
Nyuma y’imyitozo umutoza yaganirije itangazamakuru, Mbarushimana Shabani avuga ko abakinnyi be bameze neza ndetse ko bari mu mwuka mwiza bizeye ko muri uyu mukino bazitwara neza. Shabani kandi yemeza ko ubuyobozi bubari hafi ndetse babakeneye ko bakwiye gukomeza kubaba hafi kugira ngo bakomeze gutuma abakinnyi bagira akanyamuneza.
Yagize ati " Ubuyobozi buri hafi. Kuba bafata umwanya bakaza kutureba, bagasuhuza abakinnyi, bakabiyereka, navuga ko batari kure. Turabakeneye kugira ngo bakomeze gufasha ikipe, kugira ngo akanyamuneza mu bakinnyi karusheho kuzamuka, hamwe n'igihe ibindi byose bizakunda."
Umutoza wa AS Kigali yashimagije ikipe ya Rayon Sports yemeza ko ari ikipe nziza ishobora no guhatanira igikombe cya Shampiyona kuko ari ikipe nziza.
Yagize ati “ Rayon Sports ntabwo ari ikipe mbi ushobora kuyitsinda cyangwa ikagutsinda ariko iyo urebye umukinnyi ku mukinnyi ntabwo wavuga ko ari abakinnyi babi, wenda bari bafite n’izindi mvune ariko amakuru mfite ni uko bashobora kuba baragarutse byaba ari byiza kuri bo kuko bazabafasha no mu mikino iri imbere, ni ikipe nziza ishobora gusitara ariko iri mu makipe ahatanira shampiyona muri iki gihugu.”
Ubwo Mbarushimana Shabani yabazwaga niba bazatsinda Rayon Sports yakomerekejwe na APR FC, yatangaje ko bazahura nabo bafite umujinya mwinshi kuko bifuza aya manota atatu cyane.
Yagize ati “Kuba yaratsinzwe ibyo ni ibintu bisanzwe kuko natwe aho turi ntabwo tuhishimiye, niba Intare yakomeretse ubwo ni Intare ebyiri zakomeretse rero uzaba ari umukino mwiza icyo twifuza ni amanota 3, uzaba ari umukino mwiza twese twifuza gutsinda."
Ikipe ya Rayon Sports iheruka gutsindwa na APR FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona. Ni mu gihe kandi ikipe ya AS Kigali iheruka kunganya na Police FC 0-0. Iyi kipe kandi iheruka gutsindwa na Al Hilal Omdurman.



Kinyarwanda
English
Swahili









