Nyamagabe: Ingo zirenga 3000 ntizigira ubwiherero
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajepfo bwayangaje ko buri gushyira imbaraga mu kubakira abaturage ubwiherero nyuma y’uko bigaragaye ko imiryango irenga 3000 muri ako Karere ifite ubwiherero butujuje ibisabwa ndetse hakaba n'indi itabugira.
Ibi ibyagarutsweho ku wa 19 Ugushyingo 2025, ubwo muri ako Karere haberaga umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero ku nsanganyamatsiko igira iti: “Isuku mu Isi ihinduka, ubwiherero ni ngombwa igihe cyose.”
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwiherero bwujuje ibisabwa bugomba kuba bufite idari rikomeye kandi ripfundikirwa n' inkuta zikomeye kandi ndende.
Ubwo bwiherero bugomba kuba bufite igisenge gisakaye neza bukurikije amabwiriza y’ubwubatsi mu Rwanda n' umwobo uri hagati ya metero eshatu n’esheshatu z’ubujyakuzimu na metero imwe y’umurambararo.
bugomba kugira urugi rukingwa neza, bukagira aho umuntu akarabira intoki hafi ndetse ukanasukurwa buri munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yavuze ko muri ako karere basanze bafite ingo zirenze 3000 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa hakaba n’izindi zitabugira, mu ngo ibihumbi 92 zituye ako Karere.
Yagize ati “Nyuma yo kwisuzuma twiyemeje ko tugiye gukora ibishoboka byose tukabwubaka [ubwiherero] bitarenze ukwa Gatandatu umwaka utaha. Ntabwo ari ubwiherero gusa tuzubaka, hari n’amazu.”
Yakomeje agira ati “Dufite abantu basembera bageze kuri 500. Iyo umuntu arebye ingengo y’imari, abona ko ari ingengo y’imari nini, ukabona ko byazafata imyaka myinshi. Ubu rero twiyemeje gukoresha uburyo budasanzwe tukubaka aya mazu 500, tukubaka n’ubwo bwiherero.”
Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima mu Karere ka Nyamagabe igaragagaza ko 80% by’indwara abaturage bivuza zikomoka ku isuku nkeya, zirimo inzoka zo munda, amenyo, indwara zo ku ruhu nk’amavunja.
Meya w'aka Karere yanavuze ko ubu bafashe ingamba zo kongera isuku zirimo ko ‘mu bigo nderabuzima no mu bitaro, umuntu wese uhaje agomba kuzana urupapuro rw’isuku [“papier hygiénique”, “papier toilette”], akambara inkweto ndetse agakaraba n’intoki mu gihe avuye mu bwiherero.”
Ati “Ibi ntibizakorwa ku bigo nderabuzima gusa, bigomba no gukorwa no mu ngo,no ku mashuri n’ahahurira abantu benshi, ubu ngubu twasabye ko amazi agomba kuba ahari, tugashyiramo n’isabune, abantu bakajya bakaraba intoki.”
Ushinzwe igenamigambi mu Muryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku mazi, isuku n’isukura, WaterAid Ishami ry’u Rwanda, Olivier Ndizeye, yavuze ko bakomeje gufasha Akarere ka Nyamagabe mu gutuma abaturage bagira ubwiherero buboneye.
Yagize ati “ Muri uyu mwaka twubatse ubwiherero 1000 bwiyongera ku bundi bwubatse mbere mu Mirenge ya Tare, Kibumbwe ndetse n’Umurenge wa Cyanika kandi turacyakomeje.”
Yongeyeho ko bakomeje ubukangurambaga mu guhindura imyimvire y’abaturage basobanurirwa akamaro k’umusarani, abandi bahabwa isakaro, n’inzugi.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyanika muri Nyamagabe, baganiriye na UMUSEKE bavuze ko muri ako gace bafite ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibisabwa.
Mukakalisa Jeannette uba muri itsinda ry’isuku n’isukura yavuze ko impamvu zirimo ubushobozi n’imyimvire ari bimwe mu bituma abantu batagira ubwiherero budakinze cyangwa ngo busakarwe.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yasohotse mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda (EICV7), yerekana ko mu ngo 10 mu Rwanda, 9 zikoresha ubwiherero buboneye.


Kinyarwanda
English
Swahili









