Semuhungu yatawe muri yombi kubera gutwara imodoka yasinze
Semuhungu Eric uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatwa mu mpera z’iki cyumweru gishize atwaye imodoka yanyweye ibisindisha.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko Semuhungu agitabwa muri yombi yahise ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko mu Karere ka Gasabo ndetse bikaba biteganyijwe ko ariho azamara iminsi itanu igenwa nka kimwe mu bihano bihabwa umuntu wafashwe atwaye ikinyabiziga yanyweye ibisindisha.
Mu Rwanda, gutwara imodoka wasinze bihanishwa ihazabu y’ibihumbi 150Frw, kongeraho iminsi itanu y’igifungo muri kasho ya polisi, mu gihe iyo wagonze umukindo uhanishwa kwishyura amafaranga angana na Miliyoni 1 Frw.
Igipimo cyitwa BAC (blood alcohol concentration) kingana na 0,08 mu maraso kikaba ari nacyo ntarengwa cy’inzoga umuntu atagomba kurenza atwaye ikinyabiziga mu Rwanda.
Ku rundi ruhande ariko, iyo upimwe bagasanga igipimo cyawe cya BAC kirengeje urugero rwemewe n’amategeko, ushobora gukurikiranwaho icyaha cyo gutwara ikinyabiziga wanyoye.
Amakuru y'itabwa muri yombi rya Semuhungu yaje nyuma y'aho hari amakuru yari yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu.


Kinyarwanda
English
Swahili









