Huye: Ubuyobozi bwihanangirije abubaka mu kajagari
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye busaba abaturage bose bagatuye kubahiriza ibisabwa byose by’ibanze mbere yo gutangira imirimo yo kubaka nyuma yo guhabwa ibyangombwa bibemerera kubaka. Ibi biri mu rwego rwo kwirinda kubaka mu kajagari, kubungabunga imiterere y’Umujyi ndetse no gukomeza kubaka Umujyi wa Huye hagendewe ku miterere y’Igishushanyo mbonera cyawo.
Iyo uganiriye n’abaturage batandukanye bo mu Mujyi wa Huye, bavuga ko ibikorwa byo kubaka mu kajagari bigenda bicika bitewe ahanini n’ubukangurambaga bwongerewe mu baturage bujyanye no kubigisha ibyiza byo kubaka mu buryo bujyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi.
Umuturage wo mu Murenge wa Tumba witwa Jean Bosco Murenzi yagize ati "Ubu twamaze kumenya ingaruka mbi zo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bwo kubaka mu kajagari kuko uwubaka aho bitemewe asenyerwa ibyubatswe ndetse akanabihanirwa hifashishijwe itegeko. Urebye ubuyobozi budukangurira buri gihe kwirinda kubaka ahatemerewe ndetse no mu kajagari."
Vestine Mukarukundo wo mu Murenge wa Ngoma we avuga ko umujyi wa Huye ubu wubatswe neza kubera imbaraga ubuyobozi bushyira mu bukangurambaga bwo kurwanya kubaka ahatemerewe no kubaka mu kajagari.
Ati "Umujyi wacu umeze neza pe! Ubona ko ibijyanye no kubaka biteguye kandi bijyanye n’igihe. Mbere abantu bubakaga batabifitiye uburenganzira bityo bakubaka ahatemerewe ndetse mu kajagari, ariko ubu ubona ko rwose ibyo bigenda bicika kubera imbaraga ubuyobozi bw’Akarere bushyira mu bukangurambaga bwo kubaka ahemewe kandi mu buryo bukurikije igishushanyo mbonera."
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Imyubakire, Ibikorwa remezo n’Imiturire mu Karere ka Huye, Eric Ndayizeye, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kubaka mu buryo bujyanye n’icyerekezo cy’ako karere, ariko hakiri benshi bakicisha inyuma bakubaka ahatemerewe ndetse no mu kajagari bitwaje ko bahawe uruhushya rwo kubaka.
Yagize ati “Hari ikigero kiza tumaze kugeraho kuko abaturage basigaye bumva ibibi byo kubaka ahatemerewe ndetse mu buryo bwa kajagari. Ariko nubwo bimeze bityo hari benshi ubu basigaye bitwaza ko kuba barahawe icyemezo cyo kubaka bibaha uburenganzira bwo kubaka aho bashatse bose cyangwa uko bashaka kose. Ibyo ntibyemewe kubera ko uruhushya rwo kubaka ntiruvuga ko umuntu yemerewe kubaka uko ashaka cyangwa aho ashaka.
Uruhushya rwo kubaka ruba rufite ibisabwa kandi bigomba kubahirizwa. Mbere yo gutangira gutwara ibikoresho cyangwa gucukura fondasiyo uba wubakisha agomba kureba niba koko aho agiye kubaka hemewe ndetse niba ibiri ku cyemezo cye cyo kubaka birimo kubahirizwa. Iyo bitari ibyo, uwubakisha arabihanirwa ndetse n’ibyo yubaka bakabisenya."
Uyu muyobozi yavuze ko kandi hari n’abahindura imishinga yabo yo kubaka batabimenyesheje ubuyobozi.
Ati “Hari abemererwa kubaka inzu y’igorofa rimwe, nyuma bakongeraho irindi cyangwa bagahindura inyubako bemerewe batabimenyesheje ubuyobozi. Abaturage bakwiye kumenya ko rero ibyo bihanirwa kubera ko impinduka zose ziba mu myubakire zimenyeshwa ubuyobozi."
Ndayizeye, yasabye abaturage bose kwegera ubuyobozi bubegereye kugira ngo intego y’ako karere yo kubaka umujyi uteye imbere kandi urambye igerweho.
Akarere ka Huye karakataje mu iterambere aho usanga buri muturage wese ahugiye mu mirimo ye, iterambere ry’inyubako za kijyambere z’ubucuruzi zirubakwa buri munsi, ubuyobozi bw’ako karere bukaba buvuga ko biri mu ntego yako yo kugira umujyi uteye imbere mu rwego rwo kurwanya kubaka ahatemerewe ndetse no kurwanya akajagari.


Kinyarwanda
English
Swahili









