Mageragere: Bakora urugendo rw'amasaha atatu bajya gushaka aho bashyingura kubera kutagira irimbi
Abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko babangamirwa cyane n’uburyo bakora urugendo rurerure bajya gushakisha aho bashyingura kubera ikibazo cyo kutagira irimbi.
Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye UKWELITIMES, ko babangamirwa cyane n’uburyo uyu murenge utagira irimbi mu gihe ariwo munini mu Karere ka Nyarugenge.
Bavuga ko ibi bibagiraho ingaruka cyane kuko bakora urugendo rw’amasaha arenga atatu bajya gushakisha aho bashyingura kubera ikibazo cyo kutagira irimbi.
Uwiringiyimana Innocent yagize ati “ Mudukorere ubuvugizi pe kuko tumara amasaha arenga atatu kugira ngo tugere mu tundi duce tubamo amarimbi.”
Uwera Aline wo mu Kagari ka Nyarufunzo yagize ati “ Ni gute nk’umurenge wa Mageragere ungana na 1/2 cy’Akarere ka Nyarugenge utagira irimbi? Uzi ko bidusaba kujya za Kicukiro kugira ngo tubone aho dushyingura abacu noneho bitewe n’imihanda mibi y’aha iwacu umuntu anyuramo hari n’ubwo umara amasaha arenga atatu mu nzira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, Hategekimana Silas, yabwiye UKWELITIMES, ko iki kibazo bakizi ndetse hari aho abatuye muri aka gace bagiye gushyirirwa irimbi.
Yagize ati “ Yego, haraho bagiye kurishyira mu Kagari ka Runzenze.”
Uyu murenge wa Mageragere utuwe n’abaturage 59747 ndetse ukaba uri no mu mirenge itatu y’icyaro iherereye mu Karere ka Nyarugenge.


Kinyarwanda
English
Swahili









