Kigali: Bamwe mu bakobwa bakora mu tubari no mu macumbi bataka gucuruzwa
Bamwe mu bakobwa bakora mu tubari dutandukanye duherereye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bajya bakorerwa ihohoterwa ririmo iryo ku mubiri no ku gitsina ndetse ko hari n’abacuruzwa ku bagabo bakabasambanya.
Aba bakobwa bavuga ko bahohoterwa umunsi ku wundi n’abakiliya babafata nk’indaya cyangwa ibicuruzwa ndetse ibyo bakoreshwa bisa no gucuruzwa kuko mu gihe umukobwa yanze kuryamana n’umukiliya bishobora kumuviramo no kwirukanwa mu kazi, bityo akemera by’amaburakindi.
Bavuga ko abakoresha babo babategeka kubaha abakiriliya babaganye ndetse no kubaha serivise zose bifuza ku buryo hari n’abategekwa kuryamana nabo.
Umukobwa umwe ukora mu Kabari gaherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “ Nyine hari umukoresha ukubwira ko nihagira umukiliya uzamubwira ko wamusuzuguye azahita akwirukana ako kanya atanaguhembye, hari n’umugabo uza nko mu kabari ukabona atangiye kugukorakora ahantu hose yagufashe nk’indaya ukirinda kumubwira nabi kugira ngo utirukanwa mu kazi.”
Uwitwa uwamahoro izina ryahinduwe we yagize ati “ Njye maze kwirukanwa mu tubari dutatu kubera kwanga ko gufatwa nk’indaya kubera ko nk’aho hantu hose ababosi hari abagabo bazaga muri utwo tubari bakabaha amafaranga noneho bo bagashaka kuntegeka ngo njye gusambana nabo kandi tutaziranye.”
Mukeshimana Alice, ni umukobwa w’imyaka 25 ukora akazi ko gutunganya mu macumbi(Lodge) ziherereye mu Gatsata mu Karere ka Gasabo nawe yemeza ko, bajya bahohoterwa cyane.
Ati “ Bibaho cyane abakire hari igihe badutegeka gusambana n’abagabo baba baje kuruhukira muri Lodge zabo noneho nkatwe dutunganya mu byumba duhura n’ibyo bibazo cyane, hari igihe ujyamo nko kureba ko hasukuye umugabo agahita agufata washaka gusakuza akakubwira ko yabivuganye n’umukoresha wawe."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye UKWELITIMES, ko aba bakobwa bakora mu tubari no mu macumbi (Lodge) bavuga ko bakorerwa ihohoterwa bakwiye kujya batanga ibirego mu Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB.
Ati “ Ibyo bakubwiye niba aribyo, bigize ibyaha bihanwa n'amategeko bakwiriye kubiregera RIB byihuse. Iyo badatanze ikirego kugira ngo bikurikiranwe bishobora gufatwa nk'ibihuha.”


Kinyarwanda
English
Swahili









