issa
Huye: Abaturage bababajwe no kubura amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi

Dec 26, 2025 - 17:05
 0

Bamwe mu baturage baturiye igishanga cya Masoromo giherereye mu murenge wa Huye mu karere ka Huye barataka ikibazo cy’amazi bavuga ko yangijwe na batazwi bakaba bamaze igihe nta mazi meza bafite.

Bamwe mu baturage baganiriye na UKWELITIMES bavuga ko amazi bari bafite y’isoko yabafashaga mu mibereho yabo ya buri munsi yangijwe na batazwi, bityo bakaba bamaze igihe kitari gito nta mazi meza bafite ndetse bakaba nta n’icyizere bafite cy’uko ashobora gusanwa, ibintu bavuga ko bikomeje kubangamira imibereho yabo.

Umuturage witwa Sibomana Athanase, umuhinzi utuye muri uwo murenge, avuga ko ayo mazi amaze igihe yarangiritse ariko ibikorwa byo kuyasanura byo bikaba byarabaye agatereranzamba.

Yagize ati “Tumaze igihe tugorwa no kubona amazi meza dukoresha kuva ubwo uyu mugezi wangirikaga, hari benshi bimutse izi karitsiye bajya ahandi hari amazi gusa twe twahasigaye tugorwa no kubona amazi meza dukoresha dushaka ibyo kurya ndetse n’ibindi biyakenera.”

Nshimyumukiza Danny, umusore ucuruza ibyo kurya muri uwo murenge, avuga ko we na bagenzi be bahuje uwo murimo bagorwa bikomeye no kubona amazi meza yo gukoresha bateka.

Ati “Abacuruzi twese ducuruza ibyo kurya muri ino santere usanga abantu batwita abanyamwanda bitewe n’uko umukiriya hari igihe ahagera agasanga ibyombo byo kuriraho bitogeje bitewe n’ibibazo byo kubura amazi.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana André, aganira na UKWELI TIMES, yavuze ko icyo kibazo kigiye gukurikiranwa kimwe n’icy’umuriro utaragera mu bice bimwe na bimwe byo muri uwo murenge wa Huye.

Yagize ati “Turagikurikirana kuko biri muri gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage bose amazi meza ndetse n'amashanyarazi kubatayafite, ikindi kandi abaturage na bo bagomba gusigasira ibyo bikorwa remezo mu gihe cyose babigejejweho.”

Yakomeje avuga ko nubwo iyo gahunda yo gukwirakwiza amazi meza ndetse n’umuriro w’amashanyarazi kuri bose ihari, ariko abatuye ahatemewe badateganya kubibona.

Ati “Ibyo ni bimwe mu bikorwa remezo bigomba kwegererezwa abaturage ariko nanone tukagira inama abatuye ahatemewe mu manegeka kuhava bakimuka bigishoboka kubera ko ntibyemewe gutura mu manegeka hashyira ubuzima bwabo mu kaga. Abo baturage batuye mu manegeka bo rwose ntabwo bemerewe guhabwa ibyo byose, ahubwo icyo tubafasha ni ukubimura bakajya aho abandi bari.”

Akarere ka Huye ni kamwe mu tugize Intara y’Amajyepfo kakaba mu turere twunganira umujyi wa Kigali, ibintu bitera abenshi kwibaza igitera kuba bamwe mu bagatuye batagira amazi meza ndetse n’umuriro w’amashanyarazi, ibintu ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bugiye gukemura.