AI izirukana mu kazi ba bwenge buke miliyoni eshatu
Abasesenguzi mu by'umurimo bavuga ko abantu bafite ubumenyi busanzwe mu kinyacumi kiri imbere bazaba batabasha kwitunga, ariko kandi abareba kure baziga gukoresha AI bazaba bashakishwa nk'uko kuri ubu isi yiruka inyuma y'ibikomoka kuri peteroli.
Raporo yakozwe na 'National Foundation for Educational Research (NFER)' yerekana ko mu myaka 10 iri imbere imirimo miliyoni eshatu (3) izaba yaravuye ku isoko, abayikoraga bazifata mapfubyi.
Kuri ubu niba ujya gushaka serivisi mu nzego zimwe na zimwe zirimo n'iza Leta, umenyereye kwakirwa n'abitwa aba 'Receptionists' ,niba uri umuyobozi hari abagutegurira imbwirwaruhame, dosiye cyangwa niba ugana inkiko ujya wumva abitwa abanditsi b'inkiko, iyo mirimo yose nta myaka 10 isigaje ikenewe ku isoko ry'umurimo kuko AI izayisimbura nkuko 'Tap&Go' yasimbuye abitwaga abakomvuwayeri bishyuzaga abagenzi nko mu myaka 10 ishize.
Miliyoni eshatu z'imirimo izasimburwa na AI ni ikigero kiri hejuru cyane ariko kandi abakozi bo mu biro (administrators), abakira abantu mu kazi (Receptionists), abakoresha imashini mu nganda,abakora mu maguriro manini bazahura n'ingaruka zizaterwa n'ikoranabuhanga ryimakaza ubwenge bw'ubukorano 'AI'.
Mu buryo bworoshye kumva neza, iyo raporo ivuga ko abakozi bafite ubumenyi buciriritse'low skilled jobs' mu 2035 bazaba batagikenewe ku isoko.
Ni mu gihe abafite ubumenyi buhanitse mu byo bakora bazavuna umuheha bakongezwa undi kuko hazahangwa imirimo miliyoni 2.3 mu 2035.
Imirimo ifatwa nk'itari ingenzi izakorwa n'imashini zirimo ikoranabuhanga ryo kwikoresha'Automation'. Abahanga mu
bwubatsi'Engeneers'abasiyantifike,abarimu, abashakashatsi,abakora mu nganda ,abakora mu buhinzi n'ubworozi, imirimo yabo iziyongera.
Abandi batungwa agatoki mu gutakaza akazi ni abakora mu bigo by'imari babara amafaranga 'Cashiers'abakora mu bubiko bw'ibintu'ware house workers' abatekinisiye b'imashini, abasudira,abakora amashanyarazi bose bari mu baburiwe ko ibyo bakora icyo gihe bizaba bikorwa n'imashini cyangwa se 'Software'.
Icyakora hari imirimo ntakorwaho. Akazi kose gasaba guhanga udushya, akazi gashingira ku marangamutima 'Emotional Intelligence ' aho abantu basabwa gufata ibyemezo bikakaye, abasesengura inyandiko cyangwa politiki runaka bazaba bakenewe cyane kurusha ikindi gihe cyabayeho mu mateka y'ikiremwamuntu.
Abanyamategeko n'abandi bakora imirimo isaba gutekereza cyane bazaba bakoresha cyane AI mu kwirinda guta umwanya mu gusesengura inyandiko no gutegura dosiye.
Ibyo byose bizaba bigamije gukumira imirimo yakorwaga n'abakozi bafatanya n'abo bahanga mu kazi ka buri munsi.
Ba bwenge buke bagiriwe inama yo kongera ubumenyi bakajyana n'ibihe kuko kuva mu 2021 kugeza 2025 ubwo hazaga ChatGPT yadutse mu 2022, abakoraga mu mirimo ihemba cyane mu bigo bikomeye, nibura 9.4% batakaje akazi.
Igihugu nk'Ubuhinde gifite urubyiruko rugeze mu gihe cyo gukora ariko bakaba bagorwa no kubona akazi, baburiwe ko n'abasanzwe bakora akazi kadasaba ubwenge bwinshi bazagatakaza mu 2031.
Hari ibigo bimwe na bimwe byo mu Bwongereza byatangiye gusezerera abakozi babyo nka BBC.
Muri Amerika, Sosiye ya Apple ikorera I Silicon Valley yasezereye bamwe mu bakozi ibasimbuza AI.
Ibindi bigo birimo;Verizon, Synopsys na IBM byasezereye abakozi, akazi bakoraga gasimburwa na AI. Iyo abantu bavuga ko AI izasimbura abakozi bakora imirimo idakenewe cyane, ab'i Nyarugenge babyumva nk'inkuru zuzuyemo amakabyankuru ariko igihe hazaga 'Tap and Go' abakoraga mu mudoka zitwara abagenzi rusange babuze akazi bamwe bahinduka abajura, abandi bahinduka abaranga amazu(komisiyoneri) hari abagiye gukora akazi ko kurara irondo, abandi bishora mu byaha barafungwa.
Mu 2025 CNBC yanditse ko ikigo Google cyasezereye abakozi 100 bakoraga imirimo idakenewe cyane'Minor jobs'.
Iyo sosiyete yari yarahaye akazi abakozi 200 bakoraga mu kubaka ikoranabuhanga ryitwa 'Gemini' rikoresha AI. Bamaze gutanga ibyo basabwaga nabo Google yarabirukanye.
Nubwo Google yakoze amavugurura mu kazi, kugeza mu Kuboza 2024 cyari ikogo kiri mu bya mbere by'ikoranabuhanga bikoresha abakozi benshi ku isi. Imibare yerekana ko Google ikoresha abasaga 183,323.
Ni aha buri wese usoma iyi nkuru kureba ahazaza he mu myaka 10 ku murimo niba ibyo akora bizaba bikenewe cyangwa se agomba kwihugura ku bumenyi bushya bukenewe.
Biranashoboka kwihangira umurimo ukazaba uri rwiyemezamirimo kuko guhanga akazi biri mu bizaba bitunga ababitekereje mbere.
Nubwo hari impuruza ku mirimo izazimira, urubyiruko rugirwa inama yo kwihugura ibijyanye n'imirimo yo mu buhinzi,ubworozi,iby'amasuku nko gukora isabune,amavuta,Ibyo kunywa n'ikoranabuhanga by'umwihariko 'AI'.

Kinyarwanda
English
Swahili









