issa
Ubuhuza bwitezweho gukemura imanza 892 z’ubwishingizi ziri mu nkiko z’u Rwanda

Apr 17, 2026 - 09:06
 0

Mu Rwanda ubu habarurwa imanza zigera kuri 892 zifitanye isano n’ibibazo by’ubwishingizi birimo indishyi z’impanuka, kutubahiriza amasezerano y’ubwishingizi n’andi makimbirane ajyanye n’uyu mwuga ziri mu nkiko zitezweho gukemurwa hifashishijwe ubuhuza.

Ni imanza zagarutse kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2026 ubwo habaga ibiganiro byahuje ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda ASSAR, n’ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga, Hon. Mukantaganzwa Domitilla. Ibiganiro byari bigamije gushyiraho uburyo bwo kwifashishwa mu gukemura imanza zijyanye n'ubwishingizi hifashishijwe ubuhuza aho kujya mu nkiko.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Hon. Mukantaganzwa Domitilla yavuze ko nubwo izo manza zamaze kugera mu nkiko, hakiri amahirwe yo kuba zimwe muri zo zakemurwa binyuze mu bwumvikane bw’impande zifitanye ikibazo aho kuburanishirizwa muri izo nkiko, bikagabanya ubucucike bw’imanza mu nkiko ndetse bikanafasha abafitanye ibibazo kubona ibisubizo mu gihe gito.

Yavuze ko ubuhuza bushobora kuba igisubizo cyiza kirambye mu gukemura amakimbirane y’ubwishingizi, ariko ananenga imyitwarire ya bamwe mu bavoka babangamira ubuhuza ahubwo bakizeza ababuranyi inyungu nyinshi igihe bahisemo kujya mu nkiko.

Yagize ati "Hari abavoka bamwe na bamwe bashobora kuyobya abakiriya babo babizeza amafaranga menshi bazatsindira mu nkiko, nyamara ibyo bikaba bishobora gutuma amakimbirane arushaho gutinda gukemuka ndetse rimwe na rimwe bikajyana na ruswa ihanirwa".

Perezida w'Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda Me Nkundabarashi Moise yavuze ko nubwo hari abavoka bashobora kurenga ku mahame y’umwuga, ikibazo gikomeye gikunze kuvugwa n’abaturage ari uko hari igihe ibigo by’ubwishingizi bitanga indishyi nke ugereranyije n’ibyo abarega baba basaba.

Yasobanuye ko biba ngombwa iyo impande zose zirebwa n'ikibazo zicaye zigasesengura neza aho ikibazo gishingiye kugira ngo ubuhuza buzarusheho gutanga umusaruro.

Alex Bahizi wari mu buyobozi bw’ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda ASSAR, yavuze ko ubuhuza ari uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane mu gihe gito kandi budahenze, ugereranyije n’inzira y’inkiko ishobora gufata igihe kirekire.

Alex yagaragaje ko nubwo abavoka bafite inshingano zo kunganira abakiriya babo, biba ngombwa iyo bashyize imbere inyungu z’uwo bahagarariye, zirimo gushaka igisubizo cyihuse, kirambye kandi kidasenya umubano hagati y’impande zombi aho gushakira inyungu mu makimbirane impande zombi ziba zifitanye.

Mu Rwanda raporo y’umusaruro wavuye mu buhuza igaragaza ko ubuhuza bukomeje gutanga umusaruro mu gukemura ibibazo bitajyanywe mu nkiko. Mu mwaka wa 2025, imanza 3,648 zarangijwe hifashishijwe ubuhuza, mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2024 imanza 2,456 nazo zakemutse hifashishijwe ubuhuza zitageze mu nkiko.

Ni ibiganiro byasojwe abari babirimo bagaragaza ko ubuhuza bushobora kugira uruhare runini mu gukemura n’imanza 892 z’ubwishingizi ziri mu nkiko, bityo amakimbirane akarangizwa mu bwumvikane aho kumara igihe kinini mu manza.

Apr 17, 2026 - 10:09