USA: Trump yateguje ibihano bikomeye kuri Hamas nitemera amasezerano yateguye
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko umutwe wa Hamas uzafatirwa ibihano bikomeye igihe uzananirwa kwemera umushinga we wo kugarura amahoro muri Gaza, ugizwe n’ingingo 20.
Uyu mushinga wa Trumpa ugamije guhagarika imirwano no guteka Hamas gufungura imbohe z’Abanya-Israel yafashe, ariko na Israel ikarekura z’abanya-Palestine zakatiwe igifungo cya burundu muri Israel.
Aganira n’abanyamakuru, Trump yavuze ko umutwe wa Hamas ufite iminsi itatu cyangwa ine kugira ngo wemere uyu mushinga.
Ati “Umutwe wa Hamas ugomba kwemera, ndetse igikenewe ni ugushyira umukono kuri uyu mushinga, gusa nibabyanga bizabagiraho ingaruka zikomeye.”
Yakomeje avuga ko azafasha Israel mu gihe umutwe wa Hamas wananiwe kwemera uyu mushinga.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, nawe yashyigikiye uyu mushinga wa Trump, avuga ko bazifatira umwanzuro mu gihe umutwe wa Hamas wakomeje kwihagararaho.
Umutwe wa Hamas wo watangaje ko mu gihe uyu mushinga wategurwaga, nta bwumvikane bwabayeho, akaba ari na yo mpamvu yatumye bakomeza guhakana, ndetse ko uhabanye n’amategeko y’Abanya-Palestine.
Ibihugu birimo Qatar na Misiri, bari mu bashyigikiye uyu mushinga, washyikirijwe umutwe wa Hamas ku wa 29 Nzeri 2025, abayobozi ba Hamas bavuga ko bagiye kuwigaho gusa kugeza ubu nta gisubizo batanze.


Kinyarwanda
English
Swahili









