Abandi banyarwanda barenga 380 bari barafashwe bugwate na FDLR bageze mu Rwanda
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 382 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba Banyarwanda biganjemo abagore n'abana binjiriye ku mupaka munini w'u Rwanda na RDC uzwi nka Corniche.
Igikorwa cyo gucyura cy’aba banyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda na Repeburika Iharanira Demukarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye mu Murwamu Kuru wa Ethiopie i Addis ku wa 24 Nyakanga 2025.
Aba Banyarwanda batahutse babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabijeje ko u Rwanda rurangwa n’imiyoborere myiza kandi ko bazabana neza n’abandi basanze.
Yagize ati “Twabashimiye ko bahisemo neza no kubizeza imiyoborere myiza bazasanga mu turere batashyemo, kuko u Rwanda ruyobowe mu murongo umwe. Turasaba abaturage bazabakira kubishimira nk’abaturanyi baje kongera imbaraga mu guteza imbere igihugu cyabo.”
Yakomeje avuga ko abafite imitungo mu Rwanda bazoroherezwa mu kuyisubizwa, kandi ko bazahabwa amakuru y’ukuri abafasha kwinjiza mu buzima busanzwe ku buryo bwihuse, kugira ngo batunge imiryango yabo.
Aba banyarwanda bose bahise bashyirwa mu modoka bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iri mu Karere ka Rusizi, aho bahererwa serivisi zitandukanye zirimo iz’indangamuntu bakabona gusubira mu buzima busanzwe.
Nk’uko bisanzwe aba banyarwanda bose iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa amadorali ya Amerika 188 (272.800 Frw), uri munsi yayo agahabwa 113$ (164.000 Frw) ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro ka 40.800 Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









