Hitambitsemo undi muntu! Imbogamizi mu kwirukana Afhamia Lotfi muri Rayon Sports
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye ibiganiro bigomba gufatirwamo umwanzuro wo kwirukana Afhamia Lotfi kubera umusaruro nkene.
Ku itariki 27 Nzeri 2025, nibwo ikibazo hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports na Afhamia Lotfi byatangiye kuzamuka cyane nyuma yo gutsindwa na Singda Black Stars ibitego 2-1 byaje bisanga igitego 1-0 iyi kipe yari yatsinzwe mu mukino ubanza wa CAF Confederations Cup.
Nyuma Rayon Sports yahise igaruka hano mu Rwanda gutegura imikino itandukanye ya Shampiyona harimo uwo yagombaga guhita ikina na Police FC tariki 2 Ukwakira 2025. Uyu mukino waje kurangira Rayon Sports itsinzwe igitego 1-0 nta nkuru irushwa cyane.
Ibi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwarabyihanganiye ariko amakuru atangira guhwihwiswa ko Afhamia Lofti ashobora kwirukanwa mu gihe yaba atsinzwe cyangwa atitwaye neza mu mukino iyi kipe yagombaga guhuramo na Gasogi United.
Umukino Gasogi United yakinnye na Rayon Sports ku itariki 5 Ukwakira 2025, uza kurangira ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2 ariko benshi bataha bibaza ku mikinire ya Rayon Sports mu kibuga, bituma ubuyobozi butekereza byimbitse kwirukana Afhamia Lotfi.
Imibare ya Afhamia Lotfi yatuma yirukanwa?
Ubwo Afhamia Lotfi yazaga muri Rayon Sports avuye muri Mukura Victory Sports, yaje amaze igihe atsinda APR FC ndetse akongera akitwara neza imbere ya Rayon Sports.
Imikino uyu mutoza akenshi yatsindaga byageraga ku mikino ikomeye akitwara neza ariko ntabwo yabaga afite imibare myiza imbere y’amakipe yoroheje.
Mu ikipe ya Rayon Sports Afhamia Lotfi yitwaye neza mu mikino igiye itandukanye ya gishuti irimo uwo yatsinzemo AS Muhanga ibitego 4-0, itsinda Gasogi United ibitego 2-0, itsinda Gorilla FC igitego 1-0 ariko itsindwa na Etincelles FC igitego 1-0.
Uyu mutoza yinjiye muri Shampiyona Rayon Sports itangira yitwara neza imbere ya Kiyovu Sports ibona intsinzi y’ibitego 2-0. Ntabwo benshi bishimiye iyi nstinzi yabonetse ariko ntibyagarukwaho cyane.
Rayon Sports mu mikino nyafurika yatsinzwe umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura ari nabyo byatumye imibare ya Afhamia Lotfi yongera gutekerezwaho cyane ndetse n’imikinire y’ikipe ye mu kibuga.
Kuva uyu mwaka w’imikino watangira Afhamia Lotfi amaze gutsindwa imikino 3 atsinda umukino umwe anganya umukino umwe. Urebye iyi mibare ya Lotfi, ni imibare yakirukanisha umutoza kereka habayeho kwihanganirwa.
Afhamia Lotfi gutandukana na Rayon Sports bishobora kugorana?
Akenshi iyo ubuyobozi bw’ikipe butekereje gutandukana n’umutoza cyangwa abakinnyi, ikintu cya mbere gitekerezwa n’amafaranga nyuma y’ubwumvikane.
Kuri Rayon Sports na Afhamia Lotfi, hakenewe amafaranga ariko bikaba imbogamizi cyane ku buyobozi bwa Rayon Sports kuko muri iyi minsi bari kugorwa n’ikibazo cy’ubushobozi cyane.
Mu masezerano ya Afhamia Lotfi, bivugwa ko gutsindwa imikino 3 yikurikiranya ari uguhita bajya mu biganiro byo gutandukana ndetse agahabwa amafaranga y’imishahara angana n’amezi 3 gusa.
Iki ntabwo kigoye cyane ku buyobozi buriho ubu bwa Rayon Sports buyobowe na Twagirayezu Thadee ndetse gukura mu mufuka Milliyoni 15 byakunda ariko iyi kipe ishobora kwisanga yishyuye arenga Milliyoni 30 mu gihe yakirukana uyu mutoza.
Ubwo Azouzi Lotfi yazaga kungiriza Afhamia Lotfi byavugwaga ko uyu mwungiriza azajya ahembwa amafaranga avuye ku mushahara wa Afhamia Lotfi ariko amakuru dufite siko byagenze kuko nawe yahawe umushahara ku giti cye urenga k’uw’uyu mutoza mukuru.
Bivugwa ko uyu mutoza ahembwa 1500 cy’amadorari asanga milliyoni 5 z’amanyarwanda zihabwa Afhamia Lotfi. Bivuze ko ayo kwishyura uyu mutoza ndetse n’umwungiriza we yahita azamuka cyane mu gihe hafashwe umwanzuro wo kubirukana.
Ariko kandi iyi kipe ibereyemo imishahara y’amezi abiri aba batoza bombi. Uteranyije aya mafaranga yose Rayon Sports yakishyura Afhamia Lotfi arenga milliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
UKWELITIMES dufite amakuru avuga ko ubwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangizaga ibiganiro na Afhamia Lotfi byo gutandukana, uyu mutoza yabwiye ubuyobozi ko ntabiganiro bazagirana ahubwo bazaganira n’uwushinzwe ku mushakira amakipe witwa Habimana Hussein kandi ntabwo yumvikana n’ubuyobozi buriho kugeza ubu.
Iki gishobora kuba imbogamizi muri uku gusesa amasezerango hagati ya Rayon Sports n’umutoza kuko bishobora gutuma icibwa amafaranga atatekerezwaga mu buryo butunguranye.
Bivugwa ko mu bushake bwa Afhamia Lotfi yifuza gutandukana na Rayon Sports kuko abona ananizwa cyane n’ubuyobozi buriho kuko ngo mu guhitamo abakinnyi ndetse n’ibindi agenda abona bitatuma atanga umusaruro, ariko kuri iyi nshuro asa nkaho ashaka kunaniza iyi kipe.
Dufite amakuru ko abakinnyi ba Rayon Sports kugeza ubu batakarije icyizere uyu mutoza ndetse batishimira imitoreze ndetse n’imikinire ye. Hagati yo kuri uyu wa Gatatu no kuwa kane nibwo haraterana inama yo gutandukana n’uyu mutoza.
Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’imikino ya Shampiyona igiye itandukanye aho nyuma y’ikiruhuko cy’ikipe y’igihugu izahita ikina na Rutsiro FC tariki 18 Ukwakira 2025.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee arifuza gutandukana na Lotfi
Afhamia Lotfi ashobora gutandukana na Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









