APR FC yakozwe mu jisho na AS Kigali ihinduye ubuyobozi vuba
Ikipe ya APR FC inganyije na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w'umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y'u Rwanda.
Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, nibwo umukino wahuje AS Kigali na APR FC watangiye. Ni umukino watangiranye imbaraga nke ku mpande zombi wabonaga nta yirimo kurema uburyo bukomeye.
Ku munota wa 15, APR FC yaje guhusha uburyo bukomeye binyuze kuri rutahizamu wayo William Mel Togui ariko gushyira mu izamu biranga.
Ku munota wa 26, AS Kigali yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira wazamukanwe na Dushimirimana Olivier Muzungu akata Santire nziza, umupira ufatwa na Rudasingwa Prince ariko ateye ishoti Ishimwe Pierre aratabara.
Ku munota wa 30, APR FC yahushije uburyo bukomeye. Dauda Yusif yahawe umupira hagati mu kibuga areba neza aho Ruboneka Jean Bosco yari ahagaze ariko ateye ishoti rikomeye umupira uca hanze y'izamu gato.
Ku munota wa 32, ikipe ya APR FC yongeye guhusha ubundi buryo bukomeye. Wari umupira mwiza wazamukanwe na Dauda Yusif ahereza William Mel Togui ateye umupira ukurwamo neza na Kanuma Pascal ufatira AS Kigali. Iyi kipe yahise ihusha nanone ubundi buryo ku mupira mwiza wahawe Niyigena Clement ateye n'umutwe umupira uca ku ruhande.
Ku munota wa 40, APR FC yabonye igitego cya mbere. Ni igitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri Kufura nziza yari iri ku ruhande rw'ibumoso ku ikosa ryakorewe Denis Omedi.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya APR FC ifite intsinzi y'igitego kimwe cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco. Ni umukino wabonaga ikipe zombi zikina ntayirusha indi cyane ariko kirangira APR FC itsinze.
Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa AS Kigali, yatangiye ihusha uburyo bukomeye. Ku munota wa 49, ikipe ya AS Kigali yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura gitsinzwe na Ndayishimiye Didier.
Ni igitego cyabonetse nyuma yaho AS Kigali yatatse cyane APR FC ndetse ubona umuzamu Ishimwe Pierre arimo gutabara kuko mbere y'igitego yabanje gukuramo amashoti abiri akomeye yagombaga kuba yavuyemo ibitego.
Ku munota wa 54, APR FC yahushije uburyo bw'igitego cya Kabiri. Ni umupira ukomeye watewe na Denis Omedi nyuma yo guhererekanya hagati ye na Hakim Kiwanuka ariko igitego kiza kubura.
Ku munota wa 70, APR FC yakoze impinduka. Umutoza Abderrahim Taleb yakuye mu kibuga Ruboneka Jean Bosco, William Mel Togui, Denis Omedi ndetse na Kiwanuka. Abinjiye mu kibuga barimo Cheick Ouattara, Hadji Iraguha, Mamadou Sy ndetse na Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 81, AS Kigali yakoze impinduka. Tuyisenge Arsene wari wabuze uko akina yaje gukurwa mu kibuga n'umutoza Mbarushimana Shaban yinjizamo Jesus Moloko.
Ku munota wa 93, ikipe ya AS Kigali yahushije igitego cyabazwe. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Jesus Moloko ariko ahereje Rudasingwa Prince atera hanze gato y'izamu.
Umukino warangiye ikipe zombi zinganyije igitego kimwe kuri kimwe. Ni umukino wari uryoshye ndetse wabonaga ikipe zombi zinganya imbaraga mu buryo bwose. AS Kigali yatatse ndetse ihusha uburyo bwinshi. Ni nako byagenze kuri APR FC.
Ruboneka Jean Bosco yatsindiye APR FC igitego


Kinyarwanda
English
Swahili









