APR FC ibonye amanota atatu bigoranye cyane
Ikipe ya APR FC itsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa mbere.
Ku munota wa 29, ikipe ya Marine FC yaje kubona Penalite nziza cyane nyuma y'ikosa ryari rikozwe na Ombarenga Fitina ariko Mbonyumwami Thaiba ayiteye uhita ukurwamo neza na Ishimwe Jean Pierre wa APR FC.
Ikipe ya Marine FC wabonaga isaha n'isaha iraza kubona igitego kuko hagati mu kibuga ndetse n'abakinnyi bayo bakina bataha izamu bari bari gukina new ku buryo wabonaga ishobora kuza kubona igitego.
Ku munota wa 46, Mbonyumwami Thaiba yaje gutsindira Marine FC igitego cya mbere. Ni igitego cyabonetse nyuma y'umupira yafashe ari muri Metero nka 30 uvuye ku izamu rya Pierre ariko ateye ishoti umupira uhita ujya mu rucundura.
Igice cya mbere hagati ya APR FC na Marine FC cyarangiye ikipe ya Marine FC ari yo ifite igitego kimwe ku busa. Ni igice twabonye ikipe ya Marine FC yarushije APR FC ndetse binagaragarira ku gitego yabonye.
Ku munota wa 63 w'igice cya Kabiri, ikipe ya APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko biranga. Ni umupira mwiza Ruboneka Jean Bosco yazamukanye ariko abasore ba Marine FC baza guhita bawushyira muri Koroneri.
Ku munota wa 69, ikipe ya Marine FC yongeye guhusha uburyo bukomeye nyuma y'umupira mwiza wazamukanwe na Ishimwe Kevin atera Santire nziza cyane ariko kuwushyira mu izamu biranga.
Ku munota wa 71, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya mbere. Ni igitego cyabonetse nyuma y'impinduka umutoza yakoze akiniizamo Cheick Ouattara, Hadji ndetse na Denis Omedi. Iki gitego cyatsinzwe na Denis Omedi ku mupira mwiza yahawe na Cheick Djibril Ouattara.
Ku munota wa 84, ikipe ya APR FC yongeye guhusha ubundi buryo bukomeye. Ni umupira mwiza watanzwe na Djibril Ouattara ahereza Ruboneka Jean Bosco ateye ishoti rikomeye umupira ukurwamo n'umuzamu.
Mu minota itanu y'inyongera, APR FC yabonye igitego cya Kabiri. Ni igitego cyabonetse nyuma y'umupira mwiza wazamuwe na Iraguha Hadji ariko Ngoy Alvin Ilunga wa Marine FC ahita yitsinda igitego.
Umukino hagati ya APR FC na Marine FC urangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 2-1. Ni umukino ikipe ya APR FC yatangiye ikina nabi ariko isoza yikosoye initwara neza cyane.


Kinyarwanda
English
Swahili









