issa
Federasiyo ya Tanzania yanyomoje ibivugwa kuri Ka-boy

Oct 10, 2025 - 09:34
 0

Mu gihe hari amakuru avuga ko Mukandayisenga Jeanine agomba guhagarikwa hakabanza gukora ingenzura ku miterere ye, Federasiyo ya Tanzania yanyomoje aya makuru.

Hashize iminsi itatu, bivuzwe ko Mukandayisenga Jeanine uzwi nka Ka-Boy, federasiyo ya Tanzania yamenyesheje Yanga Princess akinira ko igomba kuba iretse kumukinisha kubera ko hari amakuru byavugwaga ko bahawe yemeza ko imiterere ye ihabanye n'ibiri mu byangombwa.

Byavugwaga ko hari abatangabuhamya bavuga ko Mukandayisenga Jeanine atandukanye n'imiterere y'igitsina gore ariko ibi byanyomojwe na TFF.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania TFF, ryavuze ko ibirego by’amakipe atandukanye asaba ko Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Ka-Boy ahagarikwa muri shampiyona y’abagore, nta shingiro bifite.

Ikintu cyazamuye ibi byose ni ikirego cyatanzwe na SIMBA Queens, yemezaga ko imisemburo uyu mwari w'umunyarwanda afite iruta iy'abakobwa bakina muri Shampiyona ya Tanzania ndetse ko akwiye gukorerwa isuzuma.

Mukandayisenga Jeanine yaje no gusohora ubutumwa avuga ko abatanze ibyo birego byatewe n'ubwoba bamufitiye kubera ibitego byinshi abatsinda.

Ntabwo Mukandayisenga Jeanine ari we waregwaga muri shampiyona ya Tanzania kuko ubwo SIMBA Queens yatangaga iki kirego bivugwa ko hari andi makipe yaboneyeho nayo atanga abakinnyi abona bateye nk'abahungu, ariko ibi byose byatewe utwatsi n'ubuyobozi bw'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amagaru muri Tanzania (TFF).

Ibi byemejwe neza nyuma yuko Mukandayisenga Jeanine uzwi nka Ka-Boy, yakinnye umukino wahuje Yanga Queen na JKT Queens wa 1/2, muri Ngao Ya Jamii urangira Yanga Princess isezerewe kuri Penalite 6-5 nyuma yo kunganya igitego 1-1. Muri uyu mukino, igitego kimwe rukumbi cya Yanga Princess cyatsinzwe na Mukandayisenga Jeanine.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373